Perezida Kagame yahishuye icyabaye mbere ya Jenoside cyagaragaje akamaro gakomeye ka Football

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yagaragaje akamaro k’umupira w’amaguru karimo guhuza abantu, atanga urugero rwo kuba mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi ubwo mu Rwanda hariho ivanguramoko n’ibindi bikorwa bibi, kimwe mu byazaga ku isonga byatumaga abantu bashobora guhura, ari uyu mukino.

Perezida Paul Kagame yabitangarije mu bikorwa by’Inteko Rusange ya 73 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), mu gikorwa yanaherewemo igihembo nk’umuyobozi wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kuzamura uyu mukino.

Izindi Nkuru

Ibi bikorwa by’iyi Nteko Rusange, byitabiriwe n’abakomeye muri uyu mukino barimo abayobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi, biri kuba muri iki cyumweru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, habaye igikorwa cyo guhemba abayobozi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, byateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF)

Ni igihembo cyahawe Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse n’Umwami wa Morocco, Mohammed VI.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infatino ndetse na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, banashyikirije iki gihembo Perezida Paul Kagame, bamushimira inama akunze gutanga mu iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi.

Naho igihembo cyahawe Umwami wa Morocco, Mohammed VI, cyakiriwe na Minisitiri Siporo n’Uburezi muri Maroc, Chakib Benmoussa.

Yavuze ko yacyakiranye yombi

 

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yaboneyeho guha ikaze abitabiriye iyi Nteko Rusange ya 73 ya FIFA.

Yagarutse kuri iki gihembo yahawe, avuga ko yacyakiranye amaboko yombi kubera agaciro yagiyahe no kuba yazirikanywe agahabwa iki gihembo.

Yagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, avuga ko hari byinshi rwayigiyemo nubwo ari amateka mabi yagiye aba muri iki Gihugu, ariko ko kimwe mu bintu byari bifite abakunzi benshi mbere ya Jenoside yo mu 1994, ari umupira w’Amaguru kandi wanatumaga abantu bashobora guhura nubwo bari bari muri ibyo bibazo byose.

Ati “Hariho imirwano, hari irondakarere n’ibindi byinshi ariko kimwe mu bintu byazaga hejuru ya byose byatumaga nibura abantu bahura, ni siporo kandi byumwihariko umupira w’Amaguru.”

Yatanze urugero rwo kuba hari igihe umupira w’amaguru wagaragaje imbaraga zidasanzwe mu kuba wagira uruhare mu gufasha abantu guhura.

Ati “Ndibuka igihe hari habayeho guhagarika imirwano, impande zariho zirwana zikaba zihagaritse, ikintu cyahise gitekerezwaho, ndibuka ko bamwe mu bari bakiri bato ntibigeze batekereza ibyo kurya, ntibitaye ku bindi byinshi byari iby’ibanze, ahubwo bahise batangira kubaza bati ‘ni gute twakina umupira w’amaguru?’.”

Yakomeje avuga ko byabaye ngombwa ko hategurwa umukino wahuje abari baturutse muri Kigali ndetse n’uruhande rw’abari bari mu Majyaruguru.

Ubwo Perezida Kagame yageraga ahabereye uyu muhango
Na Madamu Jeannette Kagame yabyitabiriye

Yashyikirijwe iki gihembo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru