Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yahishuye icyabaye mbere ya Jenoside cyagaragaje akamaro gakomeye ka Football

radiotv10by radiotv10
15/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yahishuye icyabaye mbere ya Jenoside cyagaragaje akamaro gakomeye ka Football

Yagaragaje akamaro k'umupira w'Amaguru

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagaragaje akamaro k’umupira w’amaguru karimo guhuza abantu, atanga urugero rwo kuba mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi ubwo mu Rwanda hariho ivanguramoko n’ibindi bikorwa bibi, kimwe mu byazaga ku isonga byatumaga abantu bashobora guhura, ari uyu mukino.

Perezida Paul Kagame yabitangarije mu bikorwa by’Inteko Rusange ya 73 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), mu gikorwa yanaherewemo igihembo nk’umuyobozi wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kuzamura uyu mukino.

Ibi bikorwa by’iyi Nteko Rusange, byitabiriwe n’abakomeye muri uyu mukino barimo abayobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi, biri kuba muri iki cyumweru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, habaye igikorwa cyo guhemba abayobozi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, byateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF)

Ni igihembo cyahawe Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse n’Umwami wa Morocco, Mohammed VI.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infatino ndetse na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, banashyikirije iki gihembo Perezida Paul Kagame, bamushimira inama akunze gutanga mu iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi.

Naho igihembo cyahawe Umwami wa Morocco, Mohammed VI, cyakiriwe na Minisitiri Siporo n’Uburezi muri Maroc, Chakib Benmoussa.

Yavuze ko yacyakiranye yombi

 

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yaboneyeho guha ikaze abitabiriye iyi Nteko Rusange ya 73 ya FIFA.

Yagarutse kuri iki gihembo yahawe, avuga ko yacyakiranye amaboko yombi kubera agaciro yagiyahe no kuba yazirikanywe agahabwa iki gihembo.

Yagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, avuga ko hari byinshi rwayigiyemo nubwo ari amateka mabi yagiye aba muri iki Gihugu, ariko ko kimwe mu bintu byari bifite abakunzi benshi mbere ya Jenoside yo mu 1994, ari umupira w’Amaguru kandi wanatumaga abantu bashobora guhura nubwo bari bari muri ibyo bibazo byose.

Ati “Hariho imirwano, hari irondakarere n’ibindi byinshi ariko kimwe mu bintu byazaga hejuru ya byose byatumaga nibura abantu bahura, ni siporo kandi byumwihariko umupira w’Amaguru.”

Yatanze urugero rwo kuba hari igihe umupira w’amaguru wagaragaje imbaraga zidasanzwe mu kuba wagira uruhare mu gufasha abantu guhura.

Ati “Ndibuka igihe hari habayeho guhagarika imirwano, impande zariho zirwana zikaba zihagaritse, ikintu cyahise gitekerezwaho, ndibuka ko bamwe mu bari bakiri bato ntibigeze batekereza ibyo kurya, ntibitaye ku bindi byinshi byari iby’ibanze, ahubwo bahise batangira kubaza bati ‘ni gute twakina umupira w’amaguru?’.”

Yakomeje avuga ko byabaye ngombwa ko hategurwa umukino wahuje abari baturutse muri Kigali ndetse n’uruhande rw’abari bari mu Majyaruguru.

Ubwo Perezida Kagame yageraga ahabereye uyu muhango
Na Madamu Jeannette Kagame yabyitabiriye

Yashyikirijwe iki gihembo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 15 =

Previous Post

Abasirikare bakuru b’u Rwanda bakiriwe n’ab’u Bufaransa muri Gabon bagaragarizwa ibirimo intwaro zikomeye

Next Post

Nyabugogo: Umugabo yapfuye urupfu rutunguranye rwateye urujijo benshi

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyabugogo: Umugabo yapfuye urupfu rutunguranye rwateye urujijo benshi

Nyabugogo: Umugabo yapfuye urupfu rutunguranye rwateye urujijo benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.