Thursday, June 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyabugogo: Umugabo yapfuye urupfu rutunguranye rwateye urujijo benshi

radiotv10by radiotv10
15/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyabugogo: Umugabo yapfuye urupfu rutunguranye rwateye urujijo benshi
Share on FacebookShare on Twitter

I Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, habaye urupfu rw’umugabo bivugwa ko yari aje gutega imodoka imwerecyeza iwabo, abantu bakabona yayuye rimwe, agahita ashiramo umwuka.

Uyu mugabo wapfuye urupfu rwateye urujijo witwa Ntambara Elias, abamubonye bavuga ko yaje akuwe i Rugarika mu Karere ka Kamonyi ajyanywe iwabo mu Karere ka Rulindo.

Umwe mu bamubonye yagize ati “Nagiye kubona mbona arasamye rimwe, mbona ahise Yuma. Gusa nyine uriya musaza wari umuzanye yahamagaye iwabo arababwira ati ‘umuhungu wanyu ararembye’ baramubwira bati ‘muzane’.”

Abandi babonye uyu mugabo, bavuga ko yari aje gutega imodoka ya kompanyi imwe mu zitwara abagenzi mu Ntara, ariko ko ashobora kuba yari arwaye, ndetse ko bari bamujyanye iwabo mu Karere ka Rulindo.

Uyu mugabo yinjiye muri iyi gare ya Nyabugogo mu masaaha agana saa saba z’amanywa, ari kumwe n’undi muntu wari umurandase bagahita bajya kuri imwe muri Kompanyi zitwara abagenzi ngo bakatishe itike.

Abaturage bakunze gukorera muri Nyabugogo, bavuga ko uwaje amusindagiza yahise amuryamisha ku ntebe iri muri gare, akajya gukatisha tike, yamara kugenda, undi agahita yitaba Imana.

Hari abandi kandi bavugaga ko uyu mugabo ashobora kuba yazize inzara ngo kuko babonaga nta rutege yari afite nk’udaheruka kwikora ku munwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, avuga ko nyakwigendera ashobora kuba yazize uburwayi yari asanganywe.

Ati “Ni kwa kundi abantu bagendana indwara zitica uwo mwanya ariko zigenda zica abantu, nk’indwara y’umutima, umuvuduko w’amaraso za Diyabete…”

Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abantu kujya bisuzumisha bakamenya uko bahagaze kugira ngo izi ndwara zitazajya zibahitana muri ubu buryo batazi icyo bazize.

Ati “Nk’uwo kuba yitabye Imana ntakindi kindi kidasanzwe cyabayeho ni ukubera indwara.”

Nyakwigendera akimara gushiramo umwuka, hahise hiyambazwa inzego, zahise zijyana umurambo we ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamuhitanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 13 =

Previous Post

Perezida Kagame yahishuye icyabaye mbere ya Jenoside cyagaragaje akamaro gakomeye ka Football

Next Post

Umukinnyi w’umuhanga utarakunze guhirwa n’amakipe mu Rwanda aravugwaho amakuru meza

Related Posts

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Imodoka ya bisi ikoresha amashyarazi y’imwe muri sosiyete itwara abagenzi, yakoreye impanuka mu muhanda Kigali-Muhanga nyuma y’iminsi micye hari indi...

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

by radiotv10
19/06/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo, yakoze ibitemewe, ndetse ko yatangiye kubazwa icyabimuteye....

Kamonyi: Abaturage barasaba kwegerezwa ibikorwaremezo

Eng- Controversial explanations by a school Head accused of selling student’s food

by radiotv10
19/06/2025
0

The head of Munoga Primary School in Ngamba Sector, Kamonyi District, Nsengimana, is accused of selling 150kgs of students’ food....

Amakuru mashya: Hamenyekanye itakiri yo gusinyaho amasezerano ya mbere y’amahoro y’u Rwanda na Congo

Amakuru mashya: Hamenyekanye itakiri yo gusinyaho amasezerano ya mbere y’amahoro y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
19/06/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje mu biganiro byahuje iy’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeje...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iz’ikindi Gihugu cy’abaturanyi

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iz’ikindi Gihugu cy’abaturanyi

by radiotv10
19/06/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubw’iza Uganda (UPDF) ziri mu biganiro by’iminsi itatu bibaye ku nshuro ya gatanu bihuza abakuriye...

IZIHERUKA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara
MU RWANDA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

19/06/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/06/2025
Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

19/06/2025
Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

19/06/2025
Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

19/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi w’umuhanga utarakunze guhirwa n’amakipe mu Rwanda aravugwaho amakuru meza

Umukinnyi w’umuhanga utarakunze guhirwa n’amakipe mu Rwanda aravugwaho amakuru meza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.