Abasirikare bakuru b’u Rwanda bakiriwe n’ab’u Bufaransa muri Gabon bagaragarizwa ibirimo intwaro zikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda ry’Abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda riri mu ruzinduko muri Gabon, bahuye n’abasirikare bo mu Bufaransa bari muri iki Gihugu, babagaragariza ibikorwa bakora mu bufasha batanga ku Mugabane wa Afurika.

Iri tsinda ry’intumwa za RDF zagiye mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Gabon, riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Patrick Karuretwa.

Izindi Nkuru

Itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, rivuga ko aba basirikare “basobanuriwe bimwe mu bikorwa n’ubufasha by’abasirikare b’u Bufaransa bafite icyicaro muri iki Gihugu [cya Gabon] mu rwego rw’imikoranire y’akarere.”

Ubufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa busanzwe bwifashe neza kuko impande zombi zikunze kugenderana mu rwego rwo gutsimbataza imikoranire.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2022, umuyobozi w’Ingabo z’u Bufaransa zifite icyicaro muri Gabon (Elements Français au Gabon), Brig Gen François-Xavier Mabin, yagiriye ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.

Icyo gihe kandi yanakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, tariki 28 Ukwakira 2022 banagirana ibiganiro byari bigamije gukomeza kwagura imikoranire hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bufaransa.

Muri Werurwe umwaka ushize kandi, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura n’itsinda yari ayoboye bagiriye uruzinduko mu Bufaransa.

Icyo gihe Gen Jean Bosco Kazura yari aherekejwe na Brig. Gen Patrick Karuretwa, ubu wagiye ayoboye itsinda ryagiye muri Gabon.

Basobanuriwe akazi k’izi ngabo z’u Bufaransa
Beretswe na bimwe mu bikoresho bakoresha

Banagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru