Monday, September 9, 2024

Umusenateri avuze ibikomeye ku bidasanzwe byagaragajwe na Tshisekedi ubwo yaganiraga na Macrom

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Ngo ibyavuzwe na Macron si bishya
  • Na Senateri Evode Uwizeyimana wo mu Rwanda na we yarabinenze

Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo usanzwe ari n’umuhanga muri Dipolomasi, yavuze ko ibyabaye hagati Perezida Emmanuel Macron na Felix Tshisekedi, ari agahomamunwa muri Dipolomasi.

Mu minsi micye ishize, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yagerendereye Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimaze iminsi cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano.

Kimwe mu byagarutsweho cyane muri uru ruzinduko rwa Macron muri DRCongo, ni uburyo yabwije ukuri mugenzi we Felix Tshisekedi wari witeguye ko azamushyigikira mu birego bye yari amaranye iminsi byo gushinja u Rwanda ko rugira uruhare mu bibazo biri mu Gihugu cye (DRC).

Perezida Emmanuel Macron yabwiye ubutegetsi bwa Congo ko bwaranzwe n’imbaraga nke kuva mu 1994 kuko butigeze bubasha gukemura ibibazo bimaze igihe muri iki Gihugu.

Yaboneyeho kandi kunenga ubutegetsi bwa Congo buhora bwegeka ibibazo ku mahanga, avuga ko ibibazo biri muri Congo ari iby’iki Gihugu ubwacyo ndetse ko no kubishakira umuti bikwiye kuva mu Banyekongo ubwabo.

Ikindi kitazibagirana muri uru ruzinduko, ni uburyo ubwo Perezida Macron na Tshisekedi bari mu kiganiro n’itangazamakuru, babaye nk’abahanganye ndetse uyu mukuru wa DRC akagaragaza imyitwarire itamenyerewe ku Bakuru b’Ibihugu ubwo yatungaga urutoki Emmanuel Macron uyobora Igihugu cy’Igihanganye ku Isi.

Uku gutunga urutoki byakozwe na Tshisekedi byanenzwe na benshi, dore ko ubwo yabikoraga Emmanuel Macron na we yagaragaje ko atabyishimiye, agasa nk’ufata akaboko ka Tshisekedi agasa nk’ukamanura.

 

Ni agahomamunwa muri dipolomasi

Ambasaderi Francine MUYUMBA NKANGA usanzwe ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagize icyo avuga ku byagaragaye hagati ya Macron na Tshisekedi.

Yagize ati “Ibyabaye hagati ya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi ni agahomamunwa muri dipolomasi.”

Ambasaderi Francine MUYUMBA NKANGA avuga ko ibi abivuga nk’umuhanga mu mibanire y’Ibihugu dore ko yabaye umupilomate.

Uyu Mushingamategeko wa Congo avuga ko ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu byombi bataganiriye mu buryo bukwiye nk’abantu bagombaga kugirana ibiganiro ku bijyanye n’imibanire y’Ibihugu byabo.

Ati “Perezida Macron ntabwo yavuze ibintu bishya kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni ibintu twahoze tuvuga kuva cyera nubwo njye nabibonyemo akantu gato ko kwiyemera ku ruhande rwa Perezida Emmanuel Macron. Kandi ndibwira ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itagomba kuza ku rutonde rw’Ibihugu byishyizemo u Bufaransa ku Mugabane wa Afurika kuko u Bufaransa uyu munsi buri gutakaza igitinyiro ku Mugabane wa Afurika.”

Senateri Francine avuga ko ari agahomamunwa

 

Ni ubwa mbere nari mbibonye- Senateri Evode

Evode Uwizeyimana na we usanzwe ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, na we yanenze imyitwarire yagaragajwe na Perezida Felix Tshisekedi.

Ati “Biriya njye ni ubwa mbere nari mbibonye. Gutunga umukuru w’Igihugu urutoki…ariko nabonye na Macron nk’umuntu uri smart [usobanutse] afata akaboko akakamunura, basa nk’aho baterana amagambo.”

Uyu mushingamategeko usanzwe ari n’umusesenguzi akomeza avuga ko byageze n’aho atekereza ko Perezida Tshisekedi yaba atari ku rwego rwo kuyobora Igihugu.

Ati “Njya ntekereza ko amakosa Tshisekedi ashobora kuba arimo gukora, hari igihe njya ntekereza nkajya kuyashakira mu hahise he. Nashatse CV [ibyo yakoze] ndayibura, mbaza abantu…kuko hari igihe ureba ibintu umuntu akora ukaba wakwibaza ku hahise he.”

Evode Uwizeyimana avuga ko uretse kuba Tshisekedi yarabaye mu ishyaka ryashinzwe n’umubyeyi we Etienne Tshisekedi ariko nta kindi gikorwa cyo ku rwego rwo kuyobora yaba yaranyuzemo.

Ati “Kuyobora Igihugu ni inshingano ziremereye, ntabwo ari inshingano wavumbuka mu gitondo ngo uhite uba Perezida. Ishyaka ryo yaribayemo ariko akazi yakoraga, yatwara itagisi ni ko kazi bambwiye.”

Avuga kugira ngo Tshisekedi yisange ku ntebe yo kuyobora Igihugu, ashobora kuba yarabiciriwemo inzira na Se, ku buryo yaba yaragendeye ku izina rye.

Hon Evode Uwizeyimana yasesenguye ibya Tshisekedi byose

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts