Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bahawe inshingano nshya mu nzego z’umutekano, abibutsa ko kimwe n’abandi bayobozi bose; bagomba kuzirikana uburemere bw’inshingano zabo, zo gukorera Abanyarwanda.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023, aho abayobozi barahiye, ari Minisitiri mushya w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganda, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), Brig Gen Evariste Murenzi.
Perezida Paul Kagame yashime aba bayobozi kuba bemeye izi nshingano nshya zije nyuma y’izo bari basanganywe, avuga ko nubwo zahindutse ariko zose ari ugukorera Igihugu.
Ati “Nta gishya kindi, ariko iteka aho umutu agiye hose cyangwa aho aba asanzwe, imirimo ni ukuyikora uko bishoboka, igakorwa neza, igakorwa twumva uburemere bw’izo nshingano, bitewe n’uko hafi byose cyangwa byinshi tuba tubikorera Igihugu cyangwa Abanyarwanda.”
Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa ko mu mikorere y’inzego zose, hagomba kubamo gukorana, kuko bose baba bakorera Abanyarwanda kandi bagahora iteka bazirikana iyo ntego.
Aba bayobozi bashya, bashyizweho umusibo ejo, ubwo Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoraga amavugurura mu nzego nkuru z’umutekano w’u Rwanda.
Lt Gen Mubarakh Muganga, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye General Jean Bosco Kazura, mu gihe Maj Gen Vincent Nyakarundi yasimbuye Muganga, naho Brig Gen Evariste Murenzi akaba yarasimbuye Juvenal Marizamunda wagizwe Minisitiri w’Ingabo.
Aya mavugurura kandi yakurikiwe n’iyirukanwa rya bamwe mu basirikare bakuru muri RDF, barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda, birukanywe na Perezida wa Repubulika Akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.
RADIOTV10