Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo banagirana ibiganiro byibanze ku mikoranire y’u Rwanda n’uyu Muryango.
Perezida Kagame yakiriye Mushikiwabo muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mutarama 2025, nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, mu butumwa yatangaje kuri uyu wa Gatatu, yagize iti “Muri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yahuye na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, baganira ku musaruro ukomeje kuva mu mikoranire hagati y’u Rwanda na OIF.”
Louise Mushikiwabo, Umunyapolitiki w’Umunyarwandakazi wagize imyanya mu nzego nkuru z’u Rwanda, yabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019 aho yari yatorewe izi nshingano muri manda ya mbere mu mpera za 2018.
Yongeye gutorerwa uyu mwanya muri 2022 muri manda ya kabiri, aho yari umukandida umwe muri aya matora yabereye mu Nteko Rusange ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF yari yabereye Djerba muri Tunisie.
Mbere yo kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yagize imyanya mu nzego nkuru z’u Rwanda, nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, inshingano yamazeho imyaka icyenda (9), kuva muri 2009 kugeza muri 2018, ubwo yatangwagamo umukandida wo kujya guhatana mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango ayoboye ubu.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 63 y’amavuko wanabaye Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, azwiho kwicisha bugufi no gusabana n’abo mu ngeri zose, byumwihariko aho akunze guhuza urugwiro n’abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X biganjemo urubyiruko bamaze kumuhimba akazina ka ‘Mushikiwabachou’ na we akaba yarakakiriye.
RADIOTV10