• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Thursday, June 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
11/06/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma zayinjijemo bane bashya, ari bo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, uw’Ubucuruzi n’Inganda, ndetse n’Abanyamabanga babiri ba Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Ni impinduka zikubiye mu Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryacyeye, rigaragaza ko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yagizwe Murwanashyaka Damien.

Muri iyi Minisiteri kandi hinjijwemo Abanyamabanga ba Leta babiri, ari bo Zingiro Armand na Col. Bizimungu Claudien.

Aba bose binjiye muri iyi Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ni bashya muri Guverinoma y’u Rwanda, bakaba basimbuye abari muri iyi Minisiteri barimo Jimmy Gasore wari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo kuva muri Nzeri 2023.

Undi wasimbuwe muri iyi Minisiteri yari ifite Umunyamabanga wa Leta umwe ubu ikaba yagize babiri, ni Amb. Jean de Dieu Uwihanganye wari wagarutse muri Guverinoma y’u Rwanda muri 2019 nyuma yuko yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, inshingano yagiyemo n’ubundi avuye muri iyi Minisiteri.

Izindi mpinduka zabayeho muri Guverinoma y’u Rwanda, ni muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, aho Uwizeye Judith yagizwe Minisitiri agasimbura Amb. Christine Nkulikiyinka.

Uwizeye Judith utari mushya muri Guverinoma y’u Rwanda, yari asanzwe ari Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, mu gihe Christine Nkulikiyinka yasimbuye, na we yahawe izindi nshingano zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Espagne.

Nanone kandi hari undi mushya winjiye muri Guverinoma, ari we Kajangwe Antoine Marie wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, asimbura Prudence Sebahizi wari muri izi nshingano kuva muri 2024.

Kajangwe Antoine Marie winjiye muri Guverinoma, si mushya muri iyi Minisiteri yahawe kuyobora, kuko yari ayisanzwemo ari Umunyamabanga Uhoraho kuva muri 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − four =

Previous Post

Eng.-Capital Markets Youth Forum 2026 Inspires Young Rwandans to Invest in Their Future

Related Posts

Eng.-Capital Markets Youth Forum 2026 Inspires Young Rwandans to Invest in Their Future

Eng.-Capital Markets Youth Forum 2026 Inspires Young Rwandans to Invest in Their Future

by radiotv10
10/06/2026
0

KIGALI, Rwanda, June 10, 2026 Hundreds of students, young professionals, financial sector leaders, and policymakers gathered at the Kigali Convention...

Urubyiruko rwibukijwe akamaro ko gutangira kuzigama no gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane hakiri kare

Urubyiruko rwibukijwe akamaro ko gutangira kuzigama no gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane hakiri kare

by radiotv10
10/06/2026
0

Urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri za kaminuza n’amashuri makuru, abayobozi b’ibigo by’imari ndetse n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’iterambere ry’isoko ry’imari bahuriye mu...

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

by radiotv10
10/06/2026
0

Umugabo wo mu murenge wa Nyakarenzo bivugwa ko yari asanzwe ajyana amakara muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo yabonywe mu...

Hibukijwe imyitwarire igomba kuranga abitabira amaburanisha mu Nkiko zo mu Rwanda

Hibukijwe imyitwarire igomba kuranga abitabira amaburanisha mu Nkiko zo mu Rwanda

by radiotv10
10/06/2026
0

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yibukije abitabira amaburanisha y’imanza ziburanishwa n'Inkiko zinyuranye mu Rwanda, ko bagomba kurangwa n’imyitwarire iboneye irimo kugira ikinyabupfura...

Abaturiye umuhanda wagaragayemo umurambo w’umugabo bakeka ko yishwe

Abaturiye umuhanda wagaragayemo umurambo w’umugabo bakeka ko yishwe

by radiotv10
10/06/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, ahagaragaye umurambo w’umugabo wari mu muhanda Huye-Kigali, baravuga...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda

Eng.-Capital Markets Youth Forum 2026 Inspires Young Rwandans to Invest in Their Future

Urubyiruko rwibukijwe akamaro ko gutangira kuzigama no gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane hakiri kare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.