Umugabo wo mu murenge wa Nyakarenzo bivugwa ko yari asanzwe ajyana amakara muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo yabonywe mu murenge wa Nzahaha mu mugezi wa Rusizi yarapfuye nyuma y’iminsi ine abuze bigakekwako yatwawe n’aya mazi ari kwambuka ava i Bukavu.
Mushongore cyprien w’imyaka 52 wari utuye mu mudugudu wa Gihusi mu kagari ka Karangiro, yavuye iwe mu rukerera rwo ku wa kane w’icyumweru gishize ajyanye amakara i Bukavu, anyuze mu mugezi wa Rusizi ariko abo mu rugo bategereza ko ataha baraheba.
Umugore we witwa Uwimbabazi Viollette avuga ko babanje gukeka ko yaba yarafungiwe muri Congo ariko baza kumenya ko atari ho ari bituma batangira gutekereza ko yaba yaratwawe n’umugezi wa Rusizi.
Ati “Duherukana ku wa kane yagiye ari saa cyenda z’igitondo agiye mu kazi birangira atashye nijoro yasinze ararohama. Hari igihe yagendaga yaba yasinze akagumayo bwacya agataha. twabanje kugira ngo ni gutyo bimeze bucyeye njya kubaza uwari wamuhaye akazi ambwira ko yamusize muri Congo ari kunywa inzoga, tugira ngo baramufunze ariko abaho batubwira ko ntawe uhari”.
Niyonsaba Clementine wo mu muryango we avuga ko bakimara kumva ko atari muri Congo batangiye kumushakira mu nzira z’aho umugezi wa Rusizi unyura umurambo we uboneka mu murenge wa Nzahaha warangijwe n’amazi.
Agira ati “Baduhakaniye ko adahari turavuga tuti uko bisa kose yatwawe na Rusizi, Dutangira gahunda yo gushakisha duhamagara kuri koveshari ngo baturebere ko hari umurambo uhagaragara, ubwo ejo ku wa mbere ni bwo baduhamagaye batubwira ko babonye umuntu tugiye dusanga ni we”.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Phanuel Sindayiheba wirinze kwemeza ko nyakwigendera yaba yarishwe n’umugezi wa Rusizi, agira inama abaturage banyura inzira zitemewe bajya muri Congo kubireka kuko zishyira ubuzima bwabo mu kaga, akavuga ko n’ubwo hari ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu gihugu gituranyi zirimo no kugabanya ingendo ariko ubuhahirane bugikomeje bityo ko bajya bakoresha inzira zemewe.
Meya agira ati “Ubundi abaturage bacu tubakangurira gukoresha impaka izwi kuko ari bwo buryo bwo kugenda no kugaruka bubaha umutekano. Nta gukoresha inzira zitemewe yaba umugezi wa Rusizi ndeste no mu kiyaga cya Kivu. Kuba urupfu rwe rwaba rwaratewe no gutwarwa n’amazi ntabwo twabihamya uyu munsi kuko birasaba ko byemezwa n’isuzumwa ryakozwe, hategerejwe kubona ibisubizo bizagaragaza icyateye urupfu rwe”.
Abaturage bo muri aka gace n’ubwo basabwa kutanyura mu nzira zitemewe bajya muri congo bo bavuga ko bigoye ko babihagarika kuko ari bwo buryo bwonyine bakuraho amaramuko . Umwe mubatuye muri uyu mudugudu ati “ Na n’ubu mu gitondo bagiye. Rwose hagiye abantu benshi n’iyi saha wajya kubona ukabona baramanutse baragiye”.
Bitewe no kuba umurambo we wari warangiritse bikomeye, Nyuma y’uko urwego rw’ubugenzacyaha rwari rumaze gukora isuzuma ry’ibanze ngo hamenyekane icyateye uru rupfu, umurambo wahise ushyingurwa mu murenge wa Nzahaha.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10






