Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, ahagaragaye umurambo w’umugabo wari mu muhanda Huye-Kigali, baravuga ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe n’abantu bari mu kabari kari hafi aho.
Uyu murambo wasanzwe mu muhanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena 2026 mu Mudugudu wa Kamushatsi mu Kagari ka Gatagara.
Nyuma yuko uyu murambo ubonetse mu muhanda rwagati, inzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, zaramukiye mu iperereza ku cyaba cyahitanye nyakwigendera.
Abaturiye aha hasanzwe umurambo wa nyakwigendera, bavuga ko mu ijoro ryacyeye bumvise urusaku rwinshi mu kabari kari hafi aho, bagahurura baje kureba ibibaye, basanga umurambo wa nyakwigendera, bigaragara ko yatewe icyuma.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Karushatsi Nditurende Maritha, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Umuseke dukesha aya makuru ko yahamagawe kuri telefone mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu, amenyeshwa ko muri aka gace hapfiriye umuntu mu muhanda.
Yagize ati “Nabajije uko byagenze bambwira ko hari umwana wari kumwe n’abo bantu [abakekwaho kwica uwo muntu] banyweraga mu kabari, we ahita ajya kwa mutekano kuvuga ko mu muhanda hari umuntu bahiciye.”
Uyu muyobozi avuga ko ushinzwe umutekano mu Mudugudu yeretswe ukekwaho kwica nyakwigendera agashaka kumufata, ariko na we agashaka kumutera icyuma yari afite.
Umukuru w’uyu Mudugudu yaje gufatanya n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, bafata uwo muntu ukekwaho kwica nyakwigendera.
Ati “Ubwo bamufataga bamwicaje kuko hari umwana wari wavuze ko bari abantu babiri, bahita bashaka undi na we baramuzana.”
Uretse aba babiri bahise bafatwa, hafashwe abandi batatu na bo bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, bakaba bari gukorwaho iperereza.
Amakuru avuga ko hari abasore bariho banywera muri ako kabari, baje gutega uwo muntu w’igitsinagabo batanamuzi, bakamwambura ibyo yari afite, bakanamwivugana.

RADIOTV10






