Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko Abapolisi bakomeye barimo uwayoboye Polisi y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
27/09/2023
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko Abapolisi bakomeye barimo uwayoboye Polisi y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi 99 barimo abo ku rwego rwo hejuru mu cyiciro cy’Abakomiseri batandatu, barimo CG Emmanuel Gasana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023, ko Perezida Paul Kagame yemeje ishyirwa mu kiruhuko ku Bapolisi barimo abakuru.

CG Gasana Emmanuel Gasana uri mu bashyize mu kiruhuko, yamaze imyaka icyenda ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, kuko yatangiye izi nshingano mu kwezi k’Ukwakira 2009 kugeza mu Ukwakira 2018, aho yavuye ahita ajya kuyobora Intara y’Amajyepfo, ubu akaba ayobora iy’Iburasirazuba.

Uretse CG Gasana Emmanuel, abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo CP Emmanuel Butera wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Polisi cy’amahugurwa.

Barimo kandi CP Vianney Nshimiyimana wari Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Ubutwererane na Porotokole, CP Bruce Munyambo wigeze kuba Umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNAMISS).

Barimo kandi ACP Damas Gatare wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ndetse akaba yaranayoboye ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa bihuriweho na Polisi n’abaturage (Community Policing).

Perezida Paul Kagame kandi yemeje ishyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru abandi Bapolisi b’Abofisiye Bakuru batanu, Abofisiye bato 28, n’abandi Bapolisi bato  60.

Yanemeje kandi isezererwa ku Bapolisi barindwi (7) bo ku rwego rwa Ofisiye, anemeza isezererwa ry’abandi Bapolisi batandatu ku mpamvu zitandukanye.

CG Emmanuel Gasana yigeze kuyobora Polisi y’u Rwanda ubu ni Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
CP Emmanuel Butera na we yashyize mu kiruhuko
CP Vianney Nshimiyimana na we yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
Na CP Bruce Munyambo
ACP Damas Gatare we yigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Uvuga ko yabaye hamwe na Kazungu amuvuzeho ibindi bidasanzwe amuziho

Next Post

Byashowemo arenga miliyari 10Frw,…Iby’ingenzi wamenya ku bihembo mpuzahanga bizatangirwa mu Rwanda

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byashowemo arenga miliyari 10Frw,…Iby’ingenzi wamenya ku bihembo mpuzahanga bizatangirwa mu Rwanda

Byashowemo arenga miliyari 10Frw,...Iby’ingenzi wamenya ku bihembo mpuzahanga bizatangirwa mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.