Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi, barimo Yves Iradukunda winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasioyo.
Iri shyirwa mu myanya ry’abayobozi, rikubiye mu Itangaro riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Nzeri 2025.
Yves Iradukunda si mushya muri iyi Minisiteri, kuko yari ayisanzwemo ari Umunyamabanga Uhoraho, kuva muri Gashyantare 2020 ubwo yayinjiragamo asimbuye Irere Claudette wari wajyanywe muri Minisiteri y’Uburezi n’ubu akirimo.
Uyu winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda avuye ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, yasimbuwe na Eraste Rurangwa, na we washyizweho uyu munsi.
Abandi bashyizwe mu myanya, ni abo muri Perezidansi ya Repubulika, barimo Dieudonne Gatete wagizwe Umuyobozi w’lbiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Madamu Viviane Mukakizima wagizwe Umuyobozi Wungirije w’lbiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, na Amb. Claude Nikobisanzwe wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Porotokole ya Leta.
Ni mu gihe mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, hashyizweho Leonard Minega Rugwabiza wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma.
RADIOTV10