Perezida Paul Kagame wasoje uruzinduko yagiriraga mu birwa bya Caraïbes, yanyuze muri Senegal, aganira na mugenzi we w’iki Gihugu, Macky Sall.
Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko mu bihugu bibiri byo mu Birwa bya Caraïbes birimo Jamaica na Barbados, yasoje uruzinduko rwe kuri iki Cyumweru.
Ubwo yavagayo yahitse anyura muri Senegal, yakirwa na mugenzi we Macky Sall ku Kibuga cy’Indege cya Gisirikare cya Yoff.
Nk’uko tubikesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Senegal, Perezida Kagame na Macky Sall baboneyeho umwanya wo kuganira ku butwererane bw’Ibihugu byabo.
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yaherukaga muri Senegal mu mezi abiri ashize kuko tariki 21 Gashyantare yari yagiye muri iki Gihugu ubwo yitabiraga umuhango wo gufungura ku mugaragaro Stade du Senegal yiritiwe Abdoulaye Wade wayoboye iki Gihugu.
Icyo gihe na bwo akigera muri Senegal, Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Macky Sall
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yageze muri Sénégal, aho biteganyijwe ko ari umwe mu banyacyubahiro bazitabira umuhango wo gutahanga ‘Stade du Sénégal’ izajya yakira imikino itandukanye irimo n’umupira w’amaguru.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yageze i Dakar kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022. Akigera muri iki gihugu yakiriwe na mugenzi we, Perezida Macky Sall.
RADIOTV10