Abanyarwanda barimo ibyamamare basabye Chameleone gukosora imvugo ipfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyarwanda banyuranye barimo abanyamakuru n’abahanzi, basabye umuhanzi w’icyamamare muri Afurika Dr Jose Chameleone gukosora imvugo yakoresheje ipfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Uyu muhanzi ufite izina rikomeye mu Afurika, Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone, yashyize ubutumwa kuri Instagram ye bw’ifoto yatunganyije bwanditseho amagambo agira ati “Rwanda Genocide Week” cyangwa ko ari icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yabaye mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Ni ubutumwa bwababaje Abanyarwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi kuko yumvikanamo gupfobya mu gihe Isi yose imaze kumenya ko bavuga “Jenoside Yakorewe Abatutsi.”

Umuryango w’Abibumbye wemeje ko imvugo yemewe ku byabaye mu Rwanda ari Jenoside Yakorewe Abatutsi mu gihe mu bihe byatambutse hari abakoreshaga imvugo zumvikanamo kuyipfobya  nko kuvuga ngo “Rwandan Genocide” cyangwa “Genocide de Tutsis.”

Umunyamakuru David Bayingana uri mu basabye Dr Jose Chameleone gukosora iyi mvugo ye, yagize ati “Dr Jose Chameleone wigeze wumva bavuga ngo Genocide y’u Budage? Ni Holocaust! Mu Rwanda ntabwo ari Jenoside Nyarwanda…Ni Jenoside Yakorewe Abatutsi.”

Umuhanzi Mani Martin na we yagize ati “Ni Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ntabwo ari Jenoside Nyarwanda.”

Ubu butumwa bwagiye butangwaho ibitekerezo n’Abanyarwanda benshi basaba uyu muhanzi ukomeye mu karere, gukosora iyi mvugo kuko ipfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse bakanagaruka ku bindi yagiye akoresha mu butumwa bwe nk’aho yavuze ko ari igihe cy’icyumweru mu gihe Kwibuka bimara iminsi 100.

Iyi foto iriho ubu butumwa bupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yashyizwe hanze n’uyu muhanzi w’Umunya-Uganda mu gihe Igihugu cye n’icy’u Rwanda biri kubura umubano wabyo wari umaze igihe urimo igitotsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru