Ruhago nyarwanda yabuze umukinnyi ukiri muto wishwe n’impanuka ya moto

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, umukinnyi w’Umupira w’amaguru wari umunyezamu wa Rutsiro FC, yitabye Imana aziza impanuka ya moto.

Uyu wari umunyezamu wa gatatu wa Rutsiro FC witwa Nshuti Yves, yakoreye impanuka mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, yitaba Imana.

Izindi Nkuru

Nshuti Yves yitabye Imana mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yari yakoze imyitozo n’abandi bakinnyi bagenzi be.

Yari yanafashije ikipe ye ya Rutsiro FC gutsinda Etole de l’Est mu mukino wabaye ku wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 ukarangira ari 1-0.

Ubuyobozi bwa Rutsiro FC, bwatangaje iyi nkuru y’akababaro y’urupfu rw’umukinnyi wayo.

Mu butumwa bwanyujije kuri Twitter, ubuyobozi bwa Rutsiro FC bwagize buti Ubuyobozi bwa Rutsiro FC bubabajwe no kubamenyesha ko uwari umukinnyi wacu (umuzamu) NSHUTI Yves yitabye Imana azize impanuka ya moto. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Umutoza wa Rutsiro FC, Bisengimana Justin, yavuze ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nyakwigendera hari uwo yatiye moto kugira no imugeze aho ikipe ye yari iri ikaza kumugusha ubwo yari ageze mu ikorosi agahita yitaba Imana.

Nyakwigendera yari akiri muto

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru