Perezida Paul Kagame yavuze ko Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera uherutse kwitaba Imana, yaranzwe no guhora agendera mu murongo muzima, amushimira uburyo yitwaye mu gihe hari abashakaga gusenya Umuryango FPR-Inkotanyi, akabananira. Ati “agiye azi ko tubiziranyeho, ariko ni ukuvuga ngo ubwo agiye neza.”
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera, witabye Imana mu cyumweru gishize azize uburwayi.
Perezida Paul Kagame yavuze ko yamenye Karemera mu myaka isatira mu 1980, ubwo bombi bari mu bikorwa byo gushaka umuti w’ibibazo byari mu Rwanda byari byaratumye igice cy’Abanyarwanda bamwe baheezwa ku burenganzira bw’Igihugu cyabo.
Ati “Muri uko kumenya ntitwabanye cyane, twamenyanye tutari hamwe, cyeretse rimwe mu gihe kirekirekire nibwo wenda twahuraga, ariko noneho tuza kurusha guhura uko imyaka yagiye yigira imbere.”
Perezida Kagame yavuze ko ubwo hatangira igitekerezo cy’uburyo Abanyarwanda bari impunzi bashaka uburyo bagaruka mu Rwanda, Karemera yari mu ba mbere bagishyigikiye bakanabigiramo uruhare rufatika.
Ati “Aza noneho no kugira uruhare mu byo twari turimo twese mu ngabo za Uganda ari na ho icyo gitekerezo cya kindi cyo gushakisha cyagiye gikura gikomera, kijyamo abandi bantu benshi, ari abari bari muri Uganda icyo gihe n’abari mu bindi Bihugu duturanye ubu.”
Yavuze ko Karemera aho yabaga ari hose, yaba mu mashuri ndetse no mu bindi Bihugu yajyagamo gukora nko muri Kenya, yakomeje kubigiramo uruhare.
Ati “Ndetse aho bitangiriye, intambara yo muri 90 yo kubohora Igihugu, nabwo yari ahari.”
Perezida Kagame yavuze ko na nyuma y’uru rugamba, mu mirimo Karemera yagiye akora, na byo ari uruhare rwo kongera kubaka Igihugu.
Ati “Nubwo atagifite ubuzima bwe kuri uyu munsi, agiye yaragize igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga mu byo yagizemo uruhare. Uyu munsi birahari, adusize ejobundi ariko mbere yaho yarabibonye. Igihugu aho cyavuye arahazi, aho cyari kigeze asize na ho abizi.”
Perezida Kagame avuga ko nubwo urupfu rutamenyerwa, ariko kuba Karemera atabarutse, ari yo nzira ya buri wese, kandi we icyiza ari yabayeho neza akagirira Igihugu akamaro.
Ati “Ubuzima icya mbere cyabwo ni isomo, buri munsi uko ubayeho buri cyumweru, buri kwezi, buri mwaka, ni ubuzima iteka ubundi bw’amasomo, bw’amasomo ava mu bibi biba mu buzima, cyangwa se mu byiza biba mu buzima.”
Nanone kandi muri aya masomo abantu bigira mu buzima, kandi ko kuri Karemera yize amasomo menshi ndetse akanayakoresha neza.
Ati “Ku ruhande rwa Karemera amasomo yavanye mu buzima bwe, ni yo yavanyemo kuba icyo yabaye, uhereye muri ba bandi batekereje icyakorwa kugira ngo ikibazo cy’Abanyarwanda bari hanze ndetse n’abari mu Gihugu, urwo ruhare na rwo, ni uwo yari we, bijyanye n’igihe bijyanye n’ubuzima, ndetse ni na byo bivamo ‘Character’ umuntu aba, ishingirwaho ibikorwa.”
Ni umuntu nzi neza
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mu bihe bya FPR-Inkotanyi byo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside, bitari byoroshye kuko byaranzwe n’ingorane nyinshi zirimo n’urupfu rw’abahamenekeye amaraso.
Ariko icya ngombwa ni uko habayemo kuzuzanya no gufatanya, bikanatanga umusaruro ushimishije w’umusinzi w’aho Igihugu kigeze uyu munsi.
Ndetse no muri uyu Muryango wa RPF-Inkotanyi, ubwawo hagiye habamo ibindi bibazo, ndetse na nyuma yuko Igihugu kibohorewe byakomeje, ariko ko Karemera yakoraga neza ibyo ashoboye.
Ati “Karemera uyu ni umuntu nzi neza twari tuziranye bihagije, yagize uruhare runini, yaritangaga uko yari ashoboye, yakoranaga n’abandi uko yari ashoboye, yari afite umuryango, inshuti.”
Icyo amushimira
Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko muri ibyo bibazo byazaga muri FPR-Inkotanyi, hari n’abazaga bagaragaza uko bashaka uko uyu muryango ugomba kubaho, bigatuma hakomeza kubaho izi ntambara z’abifuza kuwusenya.
Ati “Izo ntambara ndetse zikajyamo ibintu bijyanye entitlement, bakabwira buri wese ngo ni we ukwiye kuba uri iki, bamwe bikabajya mu mutwe, noneho bakibagirwa kwa kundi dukwiriye kuba twuzuzanya, mu mbaraga za buri wese azanye kugira ngo zitwubake twese, zubake Igihugu.”
Yavuze ko abakoraga ibi byose bari bagamije gusenya RPF no gusenya Igihugu, ndetse bikanagera ku rwego rwegereye kugera ku ntego yabo, ariko amasomo abagize uyu muryango bize mbere, akaba yarabafashije kubyigobotora nubwo byari byageze kure.
Ati “Ibyo rero navugaga byaje bikajya muri twe, icyo nshimira Karemera, kandi ni cyo cyagombaga kuba, abo bantu baramugerageje, baturuka impande zose, bagashaka kumukoresha nk’uko babigenje ku bandi byo bikanakunda, abo navugaga bakiriho batari muri iki Gihugu, abo ni abo navugaga abo baduteranyaga byakundiye, ariko ntibyabahiriye, nta n’umwe waba waragiye muri iyi nzira ukiriho uri hanze wavuga ko ameze neza kurusha uko yari ameze akiri hano cyangwa akiturimo.
Karemera baramugerageje rero, ariko Karemera kubera amosomo y’ubuzima, kubera igihe, kubera Character kubera iyo politiki, yatangiranye na yo, yamwubatse akagiramo uruhare rwo kuyubaka, arabananira, ntiyabemerera, agiye abizi, agiye azi ko tubiziranyeho, ariko ni ukuvuga ngo ubwo agiye neza.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko intambara nk’izi zikiriho, ndetse ko zizahoraho, ariko ko imyitwarire nk’iyi yaranze Karemera ikwiye kubera urugero uwo ari we wese, byumwihariko abakiri bato kugira ngo bazirinde ko hari uwazashaka kubagira “agatebo ngo abayoreshe ivu”.
Perezida Kagame yafashe mu mugongo umuryango we yaba uwo akomokamo ndetse n’uwe bwite, kandi amasomo y’ibyo yakoze, agakomeza kubera benshi urugero rwiza.
Ati “Karemera atuvuyemo ariko abakiriho dukomeze dukore ibyakorwa, kugira ngo dukomeze dutere imbere.”
Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera witabye Imana mu cyumweru gishize, asize abana barindwi (7) n’abuzukuru bane (4).
RADIOTV10