Perezida Kagame yavuze ikimutera ishema kurusha ibindi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame avuga ko kimwe mu bimutera ishema, ari ukuba yaratanze umusanzu mu gukumira ko Igihugu cy’u Rwanda gisenyuka nk’uko hari ababonaga ko cyarangiye mu myaka 30 ishize, ariko kikaba kigeze ku bitaratekerezwaga ko byashoboka.

Umukuru w’u Rwanda yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya NTV ikorera muri Kenya, cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo, Politiki y’akarere, umutekano, ndetse n’iterambere ry’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame abajijwe ikimutera ishema kurusha ibindi nk’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yavuze ko ari byinshi ariko ko yabimbatirira hamwe.

Ati “Ntabwo ari ikintu kimwe, ni ibintu byinshi, ariko nterwa ishema no kuba mu nshingano zanjye naratanze umusanzu mu gukumira ko iki Gihugu gisenyuka [failed state] ariko ntibigarukire aho gusa, ahubwo kikaniyubaka.

Aho Igihugu kigeze ubu nta muntu watekerezaga ko cyahagera mu myaka 30 ishize kuva mu 1994, yewe na bamwe muri twe, hari ibijya bidutangaza.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi byagezweho kubera umusanzu w’Abanyarwanda bose baharaniye kwigira no kutabohwa n’amateka y’ibihe bigoye bari bavuyemo mu 1994.

Ati “Habayeho guharanira kwigira kw’abaturage bacu, habaho no kubyemera ko bashobora kuva muri ibyo bibazo. Ibyo ni byo bintera ishema, nubwo atari ikintu kimwe ariko muri rusange ni uruhurirane rw’ibyo byose.”

Perezida Kagame kandi mu bihe bitandukanye, yakunze kuvuga ko nanone yishimira kubona imyumvire y’Abanyarwanda yarakuze, ku buryo nta muntu ucyumva ko yabeshwaho n’undi.

Mu kiganiro yatanze mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2023, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ikigo Norrsken Kigali House gifasha ba rwiyemezamirimo b’imishinga y’ikoranabuhanga, Perezida Kagame yabajijwe icyagezweho na Guverinoma y’u Rwanda kitari cyitezwe, avuga ko ari uguhindura imyumvire y’Abanyarwanda.

Icyo gihe yagize ati “Kuva ku guhora bategereje inkunga z’abandi, bakagera ku rwego rwo kwigira ubwacu ariko nanone tukanakorana n’abandi. Ariko kuba imyumvire yarahindutse, ni ingenzi.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru