Tuesday, September 10, 2024

Abatoza bategereje ko abakinnyi b’ikipe yo mu Rwanda ivugwamo ibibazo baza mu myitozo baraheba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali na yo imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’amikoro byatumye badaheruka umushahara, banze kujya mu myitozo, mu gihe abatoza bari bamaze kwitegura, bakabategereza amaso agahera mu kirere.

Iyi kipe ya AS Kigali na yo iri mu makipe amaze iminsi avugwamo ibibazo by’amikora, aho amakuru aturuka mu bakinnyi bayo, avuga ko bamaze igihe batazi uko umushahara umera ku buryo amezi atatu yihiritse.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, iyi kipe yagombaga gusubukura imyitozo yo kwitegura imikino itandatu isigaye ya Shampiyona y’u Rwanda, ariko abakinnyi barabura.

Ni mu gihe abatoza bayo babyukiye kuri Kigali Pele Stadium ahagombaga gukorerwa iyi myitozo, ndetse bagatangira kwitegura kuko bari bamaze gushyiraho ibikoresho bibafasha gukoresha imyitozo, ariko bategereza abakinnyi baraheba.

Ni imyitozo yagombaga gusubukurwa kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko abakinnyi bari bahawe akaruhuko katanzwe n’umutoza Guy Bukasa ubwo hasozwaga umunsi wa 24 wa Shampiyona hakabaho akaruhuko k’amakipe y’Ibihugu ari mu myiteguro y’imikino inyuranye.

Gusa amakuru ahari, avuga ko n’ubundi abakinnyi bagiye muri aka karuhuko babwiye umutoza wabo ko mu gihe baba badahawe imishahara y’amezi atatu baberewemo, batazagaruka mu myitozo.

Ikipe ya AS Kigali isanzwe ifashwa n’Umujyi wa Kigali, si yo ivugwamo ibibazo by’amikoro gusa, kuko n’umuvandimwe wayo Kiyovu Sports na yo imaze amezi atanu idahemba abakinnyi bayo, ibyatumye abakinnyi bayo bakomeye na bo basa nk’abayigumuraho aho banze kuyifasha mu mikino iheruka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts