Nyaruguru: Barijujutira Kompanyi y’ubwubatsi kubera ibyo yabakoreye byabashyiriye ubuzima mu kaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Samiyonga mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, basaba ko bakwishyurwa imitungo yabo yangijwe na kompanyi ya Horizon, ubwo yakoraga imihanda yo mu Mirenge ya Muganza na Nyabimata.

Aba baturage bavuga ko imitungo yabo yangiritse, irimo imyaka ndetse n’inzu zabo zikaba zarasigaye zanitse ku kasi ku buryo isana n’isaha zishobora kubagwaho.

Izindi Nkuru

Nyirasengiyaremye Belisira yagize ati “Bandimburiye imyaka, ibishyimbo byanjye biragenda, banjyanira n’ubutaka, ubwo butaka nabukoreragaho bukantunga, none ubu ntakintu mfite kintunga nta n’ahantu mfite nkorera.”

Mukamazimpaka Tachienne avuga ko ibikorwa byo gukora imihanda by’iyi kompanyi, byangije inzu ye, ariko ko atigeze afashwa kuyisana.

Yagize ati “Inzu yariyashe igiye gutemba nkinguye mukareba hose mu maguni nta na hamwe igihuriye na bya biti bya shapo biri hejuru, n’amategura agenda ahirima.”

Ni ikibazo n’abaturanyi baba baturage bavugaho ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’aba baturage ibyo baheraho babasabira ubufasha bakimurwa.

Umwe mu baturanyi yagize ati “Bafite ikibazo kuko na bo ubwabo ntibafite aho guca kandi nta n’ikintu babahaye. Kandi kuva ku nzu kugera hasi aho ibimashini byacukuye harimo nka metero 12, bigaragara yuko yaba umwana atahakinira cyangwa ngo inka ihegere.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Tuyishime Anicet avuga ko yahuje aba baturage na Kompanyi ya Horizon ku buryo ubu hari kurebwa uko bakwishyurwa.

Yagize ati “Tubasaba kumvikana kugira ngo abafite ibyangiritse byishyurwe. Ntabwo rero bumvikanye nk’uko twari twabibasabye, iyo bigenze gutyo rero hari abagenagaciro baba bemewe ni bo baza bakagena agaciro k’ibyo bintu n’ubutaka bitewe n’ahantu hanyuma kaboneka n’ubutaka biriho bikishyurwa.”

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru