Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze ko adaheruka kuvuga na Museveni agaragaza n’icyakorwa ngo bongere bavugane

radiotv10by radiotv10
22/11/2021
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yavuze ko adaheruka kuvuga na Museveni agaragaza n’icyakorwa ngo bongere bavugane
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko hashize igihe atavugana na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni kubera ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Uganda byanatumye abatuye ibi bihugu byafatwaga nk’ibivandimwe, bidakomeza kugenderana nk’uko byari bisanzwe.

Perezida Kagame Paul yabivuze mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera, aho yagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo politiki y’u Rwanda, imibanire y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi nka Uganda.

Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo igitotsi, Perezida Kagame yavuze ko impande z’ibihugu byombi zagiye zihura zikaganira ariko ko ibibazo bikiriho.

U Rwanda rwakuze kugaragaza ko igihugu cya Uganda gikomeje kugirira nabi Abanyarwanda baba abakibamo cyangwa abakijyamo ndetse no gutera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi bibazo byose byatumye Guverinoma y’u Rwanda igira inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda kuko bagerayo bakagirirwa nabi, ku buryo imipaka ihuza ibi bihugu ifunze.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Al Jazeera, yavuze ko igice kinini cy’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda gifunze nubwo hari abakomeje gusaba ko ifungurwa.

Ati “Ndetse ibyo buri muntu muri aka karere arabishaka, kuri twe, ikibazo ni icyatumye imipaka ifungwa, gikeneye gukemurwa mbere y’uko ifungurwa.”

Perezida Kagame aherutse kubwira Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA ko kubuza Abanyarwanda kujya muri Uganda ari “amaburakindi kuko hari benshi bafiteyo imiryango, abana, ababyeyi, ibihugu byombi bifitanye amateka maremare.”

Muri kiriya kiganiro yagira na Al Jazeera, Perezida Kagame yavuze ko Leta ya Uganda ari yo ikunze gushinja Abanyarwanda kuba inyuma y’ibibazo by’umutekano mucye muri kiriya Gihugu, ati “Nyamara Abanya-Uganda bo iyo baje mu Rwanda nta bibazo bagira nk’ibyo Abanyarwanda bahura na byo muri Uganda.”

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ibi bibazo by’ibihugu byombi, byanatumye we na mugenzi Perezida Yoweri Kaguta Museveni bamaze igihe batavugana.

Perezida Kagame avuga ko bari basanzwe bavugana ariko ko “hashize igihe bihagaze, hashize igihe, kuzageza ubwo ibi bibazo bizaba bikemutse, kuganira ntibyabaho hatabayeho impamvu ifatika. Muganira iyo muhuje, mukorera hamwe.”

Leta ya Uganda yakunze gufata bamwe mu Banyarwanda ikabafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bamwe bagakorerwa iyicarubozo hakaba hari n’abahasize ubuzima, abandi ikabarekura ihita ibirukana; no mu cyumweru gishize hari Abanyarwanda 43 birukanywe.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 4 =

Previous Post

Manchester United yirukukanye uwari umutoza wayo mukuru Ole Gunnar Solskjaer

Next Post

Urukiko rwo mu Bufaransa ruratangira kuburanisha Claude Muhayimana uregwa Jenoside ku Kibuye

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Urukiko rwo mu Bufaransa ruratangira kuburanisha Claude Muhayimana uregwa Jenoside ku Kibuye

Urukiko rwo mu Bufaransa ruratangira kuburanisha Claude Muhayimana uregwa Jenoside ku Kibuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.