Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze ko yatunguwe n’ibisobanuro yahawe n’abayobozi ku nyamaswa zica amatungo y’abaturage

radiotv10by radiotv10
08/02/2022
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yavuze ko yatunguwe n’ibisobanuro yahawe n’abayobozi ku nyamaswa zica amatungo y’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Kagame Paul yavuze ko yatunguwe n’ibisobanuro yahawe na bamwe mu bayobozi barimo abo mu nzego z’umutekano ku kibazo cy’inyamaswa zimaze iminsi zica inka z’Abaturage, bamubwiye ko basanzwe bakizi kuva muri 2019 ariko bakaba bataragize icyo bagikoraho.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu nshingano barimo Dr Ernest Nsabimana wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.

Perezida Kagame avuga ko imikorere y’umuntu ikwiye kujyana n’ubushobozi buhari ariko hakaza n’ubushake.

Ati “Ubundi byari bikwiye kuba byumvikana rwose bitagombye gusubirwamo buri munsi ariko iyo bigeze mu bikorwa n’ibiva muri ibyo bikorwa ni ho bigaragarira wenda ko ibyo tuba twibwira ko byumvikana cyangwa byoroshye kumva atari ko bigenda. Abantu benshi kubusanya imvugo n’ingiro no kugera ku ntego akenshi si ko tubibona.”

Perezida Kagame avuga bamwe baba bateshutse ku nshingano akenshi batanga impamvu zitumvikana nko kuvuga ngo “Twibariwe” ati “Ariko se wibagiwe buri gihe. Kwibagirwa birashoboka ariko wakwibagirwa buri gihe, wakwibagirwa mu bikomeye se?”

Ndetse bikanarenga hakabaho n’abahera ku nyungu zabo bwite cyangwa ababo. Ati “Ni ho ibintu bipfira. Uburangare.”

Yatanze urugero rwa bimwe mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage nko kubakira abatishoboye ndetse na gahunda ya Girinka Munyarwanda, byakunze kugaragaramo kutabikurikirana ndetse bamwe mu bayobozi bakikubira nk’ayo matungo.

Ati “Ejobundi aha nza kubona baturage batakamba bavuga inyamaswa zabamariye amatungo hafi na Gishwati. Mbibonye mfata telephone mpamagara abayobozi bamwe mpera ku b’umutekano…mbaza Abapolisi nti ‘ibi bintu murabizi mwabibonye?’ bati ‘twabibonye’ nti ‘ibi byanditswe n’igihe bimaze n’amatungo amaze kwicwa n’izo nyamaswa, mwari mubizi icyo gihe cyose?’ rwose ntasoni ambwira ko bari babizi.”

Perezida Kagame avuga ko kuri iki kibazo, abayobozi bamusubije ko iki kibazo ari icyo kuva muri 2019, ati “Nk’ubwo iyo ndwara iba iri mu bayobozi umuntu ayivura gute?”

Perezida Kagame wavuze ko ibibazo nk’ibi ari byinshi, avuga ko bitumvikana kuba ibibazo nk’ibi bigaragara ariko ababishinzwe ntibabishakire umuti.

Ati “Unambwiye ngo urabizi ariko ntacyo ubikorera, wabimenyeye iki se cyangwa ubereye iki kuba Minisitiri? Uvuze ngo ntubizi, nabyo wakwibaza ngo uyu Muminisitiri uba aha cyangwa umuyobozi utamenya ibintu bigirira nabi abaturage, ubundi we amaze iki, abereyeho iki?”

Perezida Kagame yavuze ko imikorere nk’iyi idakwiye kuko iyo baje mu muhango wo kurahirira gukorera Abanyarwanda nk’uku bidakwiye kuba umugenzo ahubwo bakwiye guhora batekereza umuturage bakorera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − twelve =

Previous Post

Mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda hagiye kwigishwa no gukanika indege

Next Post

Mu bihe biri imbere Abanyarwanda n’Abarundi barongera babane uko byari bisanzwe- Perezida Kagame

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu bihe biri imbere Abanyarwanda n’Abarundi barongera babane uko byari bisanzwe- Perezida Kagame

Mu bihe biri imbere Abanyarwanda n'Abarundi barongera babane uko byari bisanzwe- Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.