Perezida Kagame Paul yavuze ko yatunguwe n’ibisobanuro yahawe na bamwe mu bayobozi barimo abo mu nzego z’umutekano ku kibazo cy’inyamaswa zimaze iminsi zica inka z’Abaturage, bamubwiye ko basanzwe bakizi kuva muri 2019 ariko bakaba bataragize icyo bagikoraho.
Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu nshingano barimo Dr Ernest Nsabimana wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.
Perezida Kagame avuga ko imikorere y’umuntu ikwiye kujyana n’ubushobozi buhari ariko hakaza n’ubushake.
Ati “Ubundi byari bikwiye kuba byumvikana rwose bitagombye gusubirwamo buri munsi ariko iyo bigeze mu bikorwa n’ibiva muri ibyo bikorwa ni ho bigaragarira wenda ko ibyo tuba twibwira ko byumvikana cyangwa byoroshye kumva atari ko bigenda. Abantu benshi kubusanya imvugo n’ingiro no kugera ku ntego akenshi si ko tubibona.”
Perezida Kagame avuga bamwe baba bateshutse ku nshingano akenshi batanga impamvu zitumvikana nko kuvuga ngo “Twibariwe” ati “Ariko se wibagiwe buri gihe. Kwibagirwa birashoboka ariko wakwibagirwa buri gihe, wakwibagirwa mu bikomeye se?”
Ndetse bikanarenga hakabaho n’abahera ku nyungu zabo bwite cyangwa ababo. Ati “Ni ho ibintu bipfira. Uburangare.”
Yatanze urugero rwa bimwe mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage nko kubakira abatishoboye ndetse na gahunda ya Girinka Munyarwanda, byakunze kugaragaramo kutabikurikirana ndetse bamwe mu bayobozi bakikubira nk’ayo matungo.
Ati “Ejobundi aha nza kubona baturage batakamba bavuga inyamaswa zabamariye amatungo hafi na Gishwati. Mbibonye mfata telephone mpamagara abayobozi bamwe mpera ku b’umutekano…mbaza Abapolisi nti ‘ibi bintu murabizi mwabibonye?’ bati ‘twabibonye’ nti ‘ibi byanditswe n’igihe bimaze n’amatungo amaze kwicwa n’izo nyamaswa, mwari mubizi icyo gihe cyose?’ rwose ntasoni ambwira ko bari babizi.”
Perezida Kagame avuga ko kuri iki kibazo, abayobozi bamusubije ko iki kibazo ari icyo kuva muri 2019, ati “Nk’ubwo iyo ndwara iba iri mu bayobozi umuntu ayivura gute?”
Perezida Kagame wavuze ko ibibazo nk’ibi ari byinshi, avuga ko bitumvikana kuba ibibazo nk’ibi bigaragara ariko ababishinzwe ntibabishakire umuti.
Ati “Unambwiye ngo urabizi ariko ntacyo ubikorera, wabimenyeye iki se cyangwa ubereye iki kuba Minisitiri? Uvuze ngo ntubizi, nabyo wakwibaza ngo uyu Muminisitiri uba aha cyangwa umuyobozi utamenya ibintu bigirira nabi abaturage, ubundi we amaze iki, abereyeho iki?”
Perezida Kagame yavuze ko imikorere nk’iyi idakwiye kuko iyo baje mu muhango wo kurahirira gukorera Abanyarwanda nk’uku bidakwiye kuba umugenzo ahubwo bakwiye guhora batekereza umuturage bakorera.
RADIOTV10