Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze ku gisubizo Umujyi wa Kigali watanze ku kibazo kivugwa kuri Pele Stadium

radiotv10by radiotv10
23/08/2024
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yavuze ku gisubizo Umujyi wa Kigali watanze ku kibazo kivugwa kuri Pele Stadium
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wemeye ko moteri itanga umuriro utuma amatara yaka kuri Kigali Pele Stadium; idafite ubushobozi buhagije ku buryo hakinirwa imikino ya nijoro, Perezida Paul Kagame yavuze ko iki kibazo kidakwiye kuba kuri iyi sitade imaze umwaka n’igice ifunguwe.

Ni nyuma y’uko kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda gitangaje iby’iki kibazo cya moteri ikoreshwa mu gutanga amashanyarazi yatsa amatara kuri Kigali Pele Stadium.

Ikinyamakuru The Chronicles cyari cyagize kiti “Kigali Pele Stadium yatewe inkunga na FIFA ntigira moteri ishobora gutanga amashanyarazi yatuma amatara yaka. Ibi bituma nta mikino ishobora kuhakinirwa mu masaha y’ijoro nk’uko bigaragazwa n’Ubugenzuzi bwakozwe n’Umujyi wa Kigali ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru.”

Ubutumwa bw’iki kinyamakuru bwasozaga buvuga ko ibi biri kuba nyamara iyi Sitade yaremejwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatanze igitekerezo kuri ubu butumwa bw’iki kinyamakuru, bwavuze ko hari gushakwa umuti urambye w’iki kibazo, bwemera ko koko “moteri ihari ubu idafite ubushobozi n’imbaraga zo kwatsa amatara yose bihagije mu mikino ya nijoro.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakomeje buvuga ko mu gihe “amakipe yaba afite ubushobozi bwo kuzana moteri y’inyongera, yemerewe gukina nijoro.”

Bukavuga ko umuti urambye w’iki kibazo ari ukuzazana moteri ifite ubushobozi kandi ko yamaze gutumizwa, aho biteganyijwe ko izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere.

Perezida Paul Kagame akoresheje konti ye y’Urubuga Nkoranyambaga rwa X [Twitter], yatanze igitekerezo kuri ubu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, avuga ko “Ibi ntibikwiye kuba biba muri iki gihe cy’aka kanya!!!”

Sitade ya Kigali ivugwaho iki kibazo, imaze umwaka n’igice ifunguwe ku mugagaro, aho yafunguwe muri Werurwe umwaka ushize wa 2023, mu gikorwa cyayobowe na Perezida Paul Kagame na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Iki gikorwa cyo gufungura iyi Sitade, cyakurikiwe n’umukino w’ubusabane wahuje amakipe abiri yari arimo aba bayobozi bombi, ndetse na bamwe mu bakanyujijeho muri ruhago nka Jay Jay Okocha wari mu ikipe yari iya Perezida Kagame ari na yo yegukanye intsinzi y’ibitego 3-2 by’ikipe ya Infantino.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 5 =

Previous Post

Hagaragajwe urutonde rw’Amatorera arenga 40 yahagaritswe mu Rwanda hatangazwa n’impamvu

Next Post

Hamenyekanye imwe mu myanzuro yavuye mu biganiro by’u Rwanda na Congo n’umwuka wabiranze

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya
IMYIDAGADURO

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye imwe mu myanzuro yavuye mu biganiro by’u Rwanda na Congo n’umwuka wabiranze

Hamenyekanye imwe mu myanzuro yavuye mu biganiro by’u Rwanda na Congo n’umwuka wabiranze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.