Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze ku mpanuka yahitanye bamwe mu baturage bajyaga mu kwiyamamaza

radiotv10by radiotv10
27/06/2024
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yavuze ku mpanuka yahitanye bamwe mu baturage bajyaga mu kwiyamamaza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi, yafashe mu mugongo imiryango y’abantu bahitanywe n’impanuka yo mu muhanda yatwaye ubuzima bwa bamwe mu baturage bari bagiye kumwakira mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyepfo, yahereye mu Karere ka Huye, ahari haje abaturage barenga ibihumbi 300 baturutse mu bice binyuranye by’iyi Ntara.

Abaturage bitabira ibi bikorwa, bakomeje kugaragariza urukundo umukandida wa FPR-Inkotanyi dore ko buri wese aba yifuza kujya aho ajya kwiyamamariza, ndetse bamwe bagacamo ijoro kabiri, bagatangira ingendo zerecyeza ho yiyamariza mu gicuku.

Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ubwo abantu benshi berecyezaga ahabereye iki gikorwa, habaye impanuka yabereye mu Kagari ka Matyazo, mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, aho Bisi yerecyezaga mu mujyi wa Huye yagonze abantu bari mu muhanda, bane bakahasiga ubuzima.

Perezida Paul Kagame ubwo yasozaga ijambo yagejeje ku baturage bari baje kumwakira mu kwiyamamaza, yagarutse kuri iyi mpanuka.

Ati “ndetse bamwe bagatakaza ubuzima, abandi bagakomereke, rwose nagira ngo nifatanye namwe. Hanyuma iyo mpanuka yabaye abo yahitanye abavandimwe babo, cyangwa abakomeretse ndagira ngo mvuge ko turi kumwe, harakorwa igishoboka cyose kugira ngo abakomeretse bavurwe.”

Yaboneyeho kandi gusaba abantu kwitwararika muri ibi bikorwa, nubwo ntawabuza impanuka kuba, ariko abantu na bo bakwiye kurushaho kwitwararika kugira ngo ibi bikorwa byo kwiyamamaza bikomeze kugenda neza.

Yaboneyeho kandi kugaruka ku bantu babiri batakarije ubuzima mu Karere ka Rubavu, ubwo habaga umubyigano kubera abantu benshi bari baje muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza, na bwo yihanganisha imiryango ya ba nyakwigendera.

Ati “N’umuntu umwe ntagapfe muri ubwo buryo. Abantu barapfa, ariko bapfa mu buryo busanzwe. Tugerageze uko dushoboye ariko twifatanye n’abo bagize ibyo byago.”

Yasabye abantu ko muri ibi bihe bamugaragariza ibyishimo, abyishimira, ariko ko byakorwa mu buryo bw’ubushishozi kugira ngo hatagira abakomeza kubura ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + fourteen =

Previous Post

“Ni wowe”, “Ndabyemeye”…- Ikiganiro cya Perezida Kagame n’abaturage abagira inama y’Umukandida bazatora

Next Post

Ibirambuye ku mpanuka yahitanye bane mu bari bagiye kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirambuye ku mpanuka yahitanye bane mu bari bagiye kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi

Ibirambuye ku mpanuka yahitanye bane mu bari bagiye kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.