Perezida Kagame yazamuye mu mapeti undi musirikare mukuru amwinjiza mu cyiciro cy’Abajenerali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Andrew Nyamvumba wari ufite ipeti rya Colonel mu Ngabo z’u Rwanda, yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General.

Iri zamurwa mu ntera rya Colonel Andrew Nyamvumba ryakozwe na Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryasohowe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama, rivuga ko Perezida wa Repubulika yu Rwanda akaba nUmugaba wIkirenga wIngabo zu Rwanda yazamuye Colonel Andrew Nyamvumba ku ipeti rya Brigadier General.

Iri tangazo ry’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko iri zamurwa mu mapeti rihita ritangira kubahirizwa kuva igihe bitangarijwe.

Andrew Nyamvumba wazamuwe mu mapeti yagiye akora imirimo inyuranye mu buyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda aho muri Kamena 2021 yari yagizwe Umuyobozi Ushinzwe amahugurwa muri RDF.

Yanabaye umuyobozi w’ishami rya Gisirikare rishinzwe ubutasi rizwi nka J2 ndetse akaba yaranakoze mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

Muri iki cyumwe kandi ku wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu mapeti Brigadier General Eugene Nkubito amuha ipeti rya Major General.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru