Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yibukije ibiranga RDF byaha isomo abifuza gushoza intambara ku Rwanda ko byarangira bicujije

radiotv10by radiotv10
15/04/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Perezida Kagame yibukije ibiranga RDF byaha isomo abifuza gushoza intambara ku Rwanda ko byarangira bicujije

Yarebye akarasisi k'aba basirikare binjiye muri RDF

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yibukije ingabo z’u Rwanda ko zigomba gukomeza kurangwa n’ubutwari no kwanga agasuzuguro, bikanaranga Abanyarwanda bose, bikabubakamo umuhate wo kurinda no kurwanira Igihugu cyabo, ku buryo uwazabashozaho intambara byazarangira ari we wicujije.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, ubwo yakiraga indahiro z’Abasirikare b’Abofisiye 624 barangije amasomo n’imyitozo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Umukuru w’u Rwanda yibukije aba binjiye mu Ngabo z’u Rwanda ko baje mu mwuga wo kurinda no kurengera Igihugu cyabibarutse. Ati “Iyo bivuze kurengera Igihugu, biba bivuze no kurengera wowe ubwawe, biguhaye uburyo wirinda ukarinda n’abandi.”

Yanagarutse ku batinya kwinjira muri uyu mwuga, batinya ko bawutakarizamo ubuzima, avuga ko kuba umuntu yapfira gukorera Igihugu cye mu mwuga wa Gisirikare, ari irindi shema.

Ati “Kutawujyamo, kutawutinyuka, ntibyakubuza kubutakaza ubuzima, kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga ni ishema, ni ishema rikurinda rikarinda abawe, rikarinda n’Abanyarwanda bose n’abandi batuye iki Gihugu cyacu.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, ndetse Abanyarwanda n’Isi yose bakaba bavuye mu cyumweru cyo kuzizirikana ku nshuro ya 30, avuga ko ubunyamwuga bw’Ingabo z’u Rwanda n’ibyo rwubaka, bigomba gutuma ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati “Ntibizabe nk’ibyo ejobundi navugaga, ntabwo dushaka kongera kubibona ntibikabeho mu Rwanda twubaka, aho muzi ko nababwiye hari amateka twanyuzemo muzi kandi mwese n’abandi barayazi, aho abantu bapfuye bicwa n’abandi bicwa na politiki mbi, yaba iyahemberewe hano mu Gihugu cyacu cyangwa ibyaturutse hanze, aho umuntu yabazwaga guhitamo urupfu ari bupfe, ahantu abantu bafite intwaro babaza utayifite, bakabaza umwana, bakaza umukecuru bakazaba umusaza, ndetse n’abasore n’inkumi icyo bahitamo kugira ngo ari cyo kibica.

Igihugu iyo cyageze aha, kugira ngo kizongere kubona ibintu nk’ibyo byaba ari ishyano. Ntabwo izi ngabo z’Igigugu z’umwuga ibyo zigishwa zitozwa, amateka yacu, ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu Gihugu cyacu, ni zo nshingano mufite nk’Ingabo z’Igihugu ari mwe, ari abo musanze, ari n’abandi bazaza.”

Perezida Kagame yasabye aba basirikare kimwe n’abandi basanzwe mu Ngabo z’u Rwanda, ko bagomba gukorana umutima, atanga urugero rw’umukecuru aherutse kugarukaho ubwo yatangizaga ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, wagaragarije abicaga abantu ko ari ibigwari, ubwo bamubazaga urupfu yifuza gupfa.

Perezida ati “Icyo yahisemo, yarabavumye, yabaciriye mu maso. Uwo mukecuru ni intwari ni cyo gikwiye kubaranga mwebwe n’abandi Banyarwanda. Kwanga ubagaraguza agati agatoki, mukabyanga, mukabirwanya. Urupfu Abaranywanda bakiriye guhitamo gupfa, ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu.”

Perezida Kagame yibukije aba basirikare ko ibyo bigishijwe atari byo bazakora gusa, ahubwo ko bagomba no gukora ibyo umutimana nama wabo ubabwira, bakanga agasuzuguro, bakanga ubugwari, bakemera gupfira ukuri.

Ati “Ukuzanyeho ibyo, akicuza icyatumye abikora. Ni zo ngabo z’Igihugu cy’u Rwanda. Ni cyo mwebwe muri muri izi ngabo n’abandi mukomokamo, bakwiye kuba bafite uwo mutima. Rwose ibyo navuga nkwiye gusubiramo, ubazanaho intambara, akabyicuza.”

Yasabye aba basirikare gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura gisanzwe kiranwa RDF, kinaranga Igihugu cy’u Rwanda, abibutsa ko uko bazitwara yaba mu Gihugu imbere ndetse no hanze yacyo, ari na byo bizajya biha isura Igihugu cyabo.

Aba basirikare b’Abofisiye 624 basoje uyu munsi barimo abakobwa 51. Ndetse aba bose bakaba bari mu  byiciro bitatu, birimo icy’abasirikare 102 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije n’amasomo yabahesheje icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Perezida Kagame kandi yanagaragarijwe imiterere y’amasomo atangirwa muri iri shuri arimo ay’ubuvuzi

Habaye akarasisi kanogeye ijisho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 5 =

Previous Post

Igihugu cyafashije Israel kuzimya misile yarashweho cyayimenyesheje ko nishaka kwihorera izirwariza

Next Post

Bwa mbere Akarasisi k’Abasirikare binjiye muri RDF kabaye mu Kinyarwanda ijambo ku rindi-(AMAFOTO)

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere Akarasisi k’Abasirikare binjiye muri RDF kabaye mu Kinyarwanda ijambo ku rindi-(AMAFOTO)

Bwa mbere Akarasisi k'Abasirikare binjiye muri RDF kabaye mu Kinyarwanda ijambo ku rindi-(AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.