Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yibukije ibiranga RDF byaha isomo abifuza gushoza intambara ku Rwanda ko byarangira bicujije

radiotv10by radiotv10
15/04/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Perezida Kagame yibukije ibiranga RDF byaha isomo abifuza gushoza intambara ku Rwanda ko byarangira bicujije

Yarebye akarasisi k'aba basirikare binjiye muri RDF

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yibukije ingabo z’u Rwanda ko zigomba gukomeza kurangwa n’ubutwari no kwanga agasuzuguro, bikanaranga Abanyarwanda bose, bikabubakamo umuhate wo kurinda no kurwanira Igihugu cyabo, ku buryo uwazabashozaho intambara byazarangira ari we wicujije.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, ubwo yakiraga indahiro z’Abasirikare b’Abofisiye 624 barangije amasomo n’imyitozo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Umukuru w’u Rwanda yibukije aba binjiye mu Ngabo z’u Rwanda ko baje mu mwuga wo kurinda no kurengera Igihugu cyabibarutse. Ati “Iyo bivuze kurengera Igihugu, biba bivuze no kurengera wowe ubwawe, biguhaye uburyo wirinda ukarinda n’abandi.”

Yanagarutse ku batinya kwinjira muri uyu mwuga, batinya ko bawutakarizamo ubuzima, avuga ko kuba umuntu yapfira gukorera Igihugu cye mu mwuga wa Gisirikare, ari irindi shema.

Ati “Kutawujyamo, kutawutinyuka, ntibyakubuza kubutakaza ubuzima, kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga ni ishema, ni ishema rikurinda rikarinda abawe, rikarinda n’Abanyarwanda bose n’abandi batuye iki Gihugu cyacu.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, ndetse Abanyarwanda n’Isi yose bakaba bavuye mu cyumweru cyo kuzizirikana ku nshuro ya 30, avuga ko ubunyamwuga bw’Ingabo z’u Rwanda n’ibyo rwubaka, bigomba gutuma ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati “Ntibizabe nk’ibyo ejobundi navugaga, ntabwo dushaka kongera kubibona ntibikabeho mu Rwanda twubaka, aho muzi ko nababwiye hari amateka twanyuzemo muzi kandi mwese n’abandi barayazi, aho abantu bapfuye bicwa n’abandi bicwa na politiki mbi, yaba iyahemberewe hano mu Gihugu cyacu cyangwa ibyaturutse hanze, aho umuntu yabazwaga guhitamo urupfu ari bupfe, ahantu abantu bafite intwaro babaza utayifite, bakabaza umwana, bakaza umukecuru bakazaba umusaza, ndetse n’abasore n’inkumi icyo bahitamo kugira ngo ari cyo kibica.

Igihugu iyo cyageze aha, kugira ngo kizongere kubona ibintu nk’ibyo byaba ari ishyano. Ntabwo izi ngabo z’Igigugu z’umwuga ibyo zigishwa zitozwa, amateka yacu, ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu Gihugu cyacu, ni zo nshingano mufite nk’Ingabo z’Igihugu ari mwe, ari abo musanze, ari n’abandi bazaza.”

Perezida Kagame yasabye aba basirikare kimwe n’abandi basanzwe mu Ngabo z’u Rwanda, ko bagomba gukorana umutima, atanga urugero rw’umukecuru aherutse kugarukaho ubwo yatangizaga ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, wagaragarije abicaga abantu ko ari ibigwari, ubwo bamubazaga urupfu yifuza gupfa.

Perezida ati “Icyo yahisemo, yarabavumye, yabaciriye mu maso. Uwo mukecuru ni intwari ni cyo gikwiye kubaranga mwebwe n’abandi Banyarwanda. Kwanga ubagaraguza agati agatoki, mukabyanga, mukabirwanya. Urupfu Abaranywanda bakiriye guhitamo gupfa, ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu.”

Perezida Kagame yibukije aba basirikare ko ibyo bigishijwe atari byo bazakora gusa, ahubwo ko bagomba no gukora ibyo umutimana nama wabo ubabwira, bakanga agasuzuguro, bakanga ubugwari, bakemera gupfira ukuri.

Ati “Ukuzanyeho ibyo, akicuza icyatumye abikora. Ni zo ngabo z’Igihugu cy’u Rwanda. Ni cyo mwebwe muri muri izi ngabo n’abandi mukomokamo, bakwiye kuba bafite uwo mutima. Rwose ibyo navuga nkwiye gusubiramo, ubazanaho intambara, akabyicuza.”

Yasabye aba basirikare gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura gisanzwe kiranwa RDF, kinaranga Igihugu cy’u Rwanda, abibutsa ko uko bazitwara yaba mu Gihugu imbere ndetse no hanze yacyo, ari na byo bizajya biha isura Igihugu cyabo.

Aba basirikare b’Abofisiye 624 basoje uyu munsi barimo abakobwa 51. Ndetse aba bose bakaba bari mu  byiciro bitatu, birimo icy’abasirikare 102 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije n’amasomo yabahesheje icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Perezida Kagame kandi yanagaragarijwe imiterere y’amasomo atangirwa muri iri shuri arimo ay’ubuvuzi

Habaye akarasisi kanogeye ijisho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − sixteen =

Previous Post

Igihugu cyafashije Israel kuzimya misile yarashweho cyayimenyesheje ko nishaka kwihorera izirwariza

Next Post

Bwa mbere Akarasisi k’Abasirikare binjiye muri RDF kabaye mu Kinyarwanda ijambo ku rindi-(AMAFOTO)

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere Akarasisi k’Abasirikare binjiye muri RDF kabaye mu Kinyarwanda ijambo ku rindi-(AMAFOTO)

Bwa mbere Akarasisi k'Abasirikare binjiye muri RDF kabaye mu Kinyarwanda ijambo ku rindi-(AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.