Perezida Kagame yirukanye abandi bayobozi babiri, umwe ahita agira icyo avuga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; yavanye mu kazi abayobozi babiri, barimo Habitegeko Francois wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, wamushimiye ku cyizere yamugiriye, anasaba imbabazi ku bitaragenze neza.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2023.

Izindi Nkuru

Uretse Habitegeko Francois wakuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Perezida Kagame yanavanye mu nshingano Esperance Mukamana wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka.

Mu butumwa yahise anyuza kuri X (Twitter), Habitegekoyashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye, ku bw’igihe yari amaze ayobora Intara y’Iburengerazuba.

Yagize ati Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mbashimiye amahirwe mwampaye yo kuyobora abaturage b’Intara y’Iburengerazuba. Ibitagenze neza ndabisabira imbabazi. Nzakomeza gufatanya n’abandi mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu cyacu. Mwarakoze.”

Habitegeko akuwe kuri uyu mwanya nyuma y’iminsi micye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame agiranye ikiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, akagaruka ku migirire mibi imaze iminsi igaragara, ishingiye ku bikorwa bishobora kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.

By’umwihariko yagarutse ku kibazo cy’Abakono, cyamenyekanye nyuma y’uko habaye ibirori byiswe ‘iyimikwa ry’umutware w’Abakono’, cyakurikiwe no gukuraho bamwe mu bayobozi barimo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ndetse n’abayobo b’Uturere tunyuranye turimo aka Musanze kabereyemo biriya birori.

Mu Ntara y’Iburengerazuba na ho hamaze iminsi havugwa ibikorwa bitanyuze mu mucyo bya bamwe mu bayobozi, aho mu mpera za Kamena, hasheshwe Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, ikajyana n’abari abayobozi b’aka Karere.

Byavugwaga ko aba bayobozi bataye umurongo w’inshingano zabo, bakigira mu bucuruzi, aho byanavugwaga ko hari ibikorwa by’ubucuruzi by’ibirombe by’umucanga, bikorwa mu buryo bw’uburiganya.

Habitegeko ntakiri Guverineri w’Iburengerazuba
Na Esperance Mukamana yakuwe ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru