BREAKING: Perezida Kagame yirukanye umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yirukanye Jeanine Munyeshuli wari umaze amezi 10 ari muri Guverinoma y’u Rwanda, nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kamena 2024.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko iki cyemezo cya Perezida wa Repubulika, gishingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Iri tangazo rivuga ko “None ku wa 3 Kamena 2024, Madame Jeanine Munyeshuli yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe nk’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).”

Jeanine Munyeshuri yari ku rutonde rw’abagize Guverinoma

Jeanine Munyeshuri yari yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda muri Kanama umwaka ushize wa 2023, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoraga amavugurura mu Buyobozi Bukuru bw’u Rwanda.

Uyu munyarwandakazi asanzwe afite ubunararibonye mu by’ubukungu dore ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ibipimo by’ubukungu n’ibarurishamibare, yakuye muri Kaminuza ya Geneva mu Busuwisi.

Yari yahawe izi nshingano yambuye none, avuye ku nshingano zo kuba Umuyobozi ushinzwe Ingamba (Chief Strategy Officer), muri Kaminuza yigisha iby’ubuzima izwi nka University of Global Health Equity (UGHE).

Munyeshuri wanigeze kuba Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque, yakoze imirimo inyuranye, ndetse akaba yarabaye umwe mu bagize Inama y’Umuryango uzwi nka AZAHAR Foundation, ugira uruhare mu komora abantu ibikomere by’amakimbirane n’imvururu, aho we yatangaga amasomo n’amahugurwa ya siporo ya Yoga isanzwe izwiho gukora ku mbaraga z’amarangamutima.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru