Perezida Paul Kagame yageze muri Ghana, aho yitabiriye ibirori by’irahira rya John Dramani Mahama uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, na Visi Perezida Naana Jane Opoku-Agyemang.
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki Indwi Mutarama 2025, avuga ko “Perezida Kagame yageze i Accra aho yagiye kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihuugu n’abandi banyacyubahiro mu irahira rya Perezida watsinze amatora John Dramani Mahama na Visi Perezida Naana Jane Opoku-Agyemang.”
Bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye iri rahira rya John Dramani Mahama, barimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wageze i Accra ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama.
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryacyeye, avuga ko Perezida Tshisekedi yagiye muri Ghana ajyanye na Madamu we Denise Nyakeru.
RADIOTV10