Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yizeje umusanzu w’u Rwanda mu guhosha ibya Israel na Hamas

radiotv10by radiotv10
11/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Perezida Kagame yizeje umusanzu w’u Rwanda mu guhosha ibya Israel na Hamas
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame witabiriye inama yo gushaka umuti w’intambara imaze iminsi muri Gaza, yagaragaje ko nubwo umuzi w’iki kibazo ukomeye, ariko bitavuze ko kitakemuka, anemeza ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu nzira zaganisha ku muti.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024 mu nama y’icyakorwa mu gushaka umuti w’ikibazo cyo muri Gaza, ahamaze amezi umunani hari intambara imaze guhitana abarenga ibihumbi 37.

Iyi nama yahawe insanganyamatsiko igira iti “Call for Action: Urgent Humanitarian Response for Gaza”, yatumijwe n’Umwami wa Jordan, Abdullah II Ibn Al-Hussein, Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Perezida Paul Kagame yavuze ko umuzi w’iki kibazo ukomeye, ariko ko bitavuze ko kitakemuka, mu gihe habaho gushyira hamwe. Ati “Uko bigaragara, uko ikibazo giteye, kirakomeye ariko ntibivuze ko kitabonerwa umuti.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ikibazo nk’iki gishyira Isi mu kangaratete, bityo ko no kugishakira umuti, bisaba gushyira hamwe imbaraga, ndetse buri wese agatanga umusanzu we washoboka.

Ati “Imbaraga uburyo, n’ubushobozi, bihagarariwe muri iki cyumba uyu munsi, ntabwo byabura kugira icyo bikora mu gushyira iherezo kuri iki kibazo gishyira mu kangaratere ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile nk’uko dukomeje kubibona umunsi ku wundi.”

Perezida Kagame yavuze ko nk’u Rwanda bituma rushobora kugira icyo rwakora mu gutanga umusanzu mu gushaka umuti w’iki kibazo, haba mu nzira za Dipolomasi ndetse n’ubuhuza mu gutuma iyi ntambara ihagarara.

Ati “Izi mbaraga zikomeje kwifashishwa, zikwiye kuzirikanwa kandi zigashyigikirwa, kugira ngo tubona umusaruro ufatika mu buryo bwa vuba mu rwego rwo kurinda abana, ndetse n’imiryango yabo bari mu kaga gakomeye.”

Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa remezo bifatiye runini abaturage muri Gaza nk’ibitaro n’amashuri, byahungiyemo abaturage, bidakwiye kwifashishwa n’abari kurwana muri iyi ntambara cyangwa ngo bibe ibigomba kwibasirwa, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko kandi ibikorwa biri kuba, bihonyora uburenganzira bwa muntu, bityo ko bituma Isi igomba guhaguruka igatanga impuruza.

Ati “Kuko ntabwo turi kuvuga ibijyanye no kurenga ku mategeko gusa, ahubwo turanavuga n’ubuzima bw’ikiremwamuntu.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko hakenewe ingamba zo gushaka umuti urambye uvuye mu nzira za politiki, kandi bigashyigikirwa n’abashobora gutanga umusanzu bose.

Ati “U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gushyigikira iyi nzira, rushingiye ku myumvire yacu ko tubona ko bishoboka ko iki kibazo cyarangira mu gihe cya vuba.”

Iyi nama ibaye nyuma y’amasaha macye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, gatoye umwanzuro ushyigikira umugambi wo guhagarika iyi ntambara imaze igihe mu Ntara ya Gaza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

UPDATE: Hemejwe amakuru ababaje ku ndege yari irimo V/Perezida wa Malawi hatangazwa n’abandi barimo

Next Post

U Rwanda rwasubije Umuryango urushinja ibinyoma ku by’abimukira rugaragaza n’ibyo wirengagiza

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwasubije Umuryango urushinja ibinyoma ku by’abimukira rugaragaza n’ibyo wirengagiza

U Rwanda rwasubije Umuryango urushinja ibinyoma ku by’abimukira rugaragaza n’ibyo wirengagiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.