Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Perezida wa Congo-Brazzaville

radiotv10by radiotv10
11/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Perezida wa Congo-Brazzaville
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika ya Congo (Congo- Brazzaville), Denis Sassou-N’Guesso, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Amakuru dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, avuga ko Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakiriwe na Denis Sassou-N’Guesso, i Brazzaville.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ivuga ko “Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakiriwe na Nyakubahwa Denis Sassou-N’Guesso, Perezida wa Repubulika ya Congo, amushyikiriza ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ikomeza ivuga kandi ko muri uku kwakira Minisitiri Nduhungirehe, we na Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou-N’Guesso; banaganiriye kuri kandidatire ya Richard Mihigo ukomoka muri Congo-Brazzaville uri guhatanira kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ishami rya Afurika.

Aya matora y’Umuyobozi w’Ibiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, muri Afurika, ateganyijwe kuzaba tariki 27 z’ukwezi gutaha kwa Kanama 2024.

Nanone kandi mu biganiro byabo bombi, baganiriye “ku gukomeza guha imbaraga imikoranire isanzwe hagati y’Ibihugu byombi, ndetse n’imishinga y’ubufatanye bwabyo.”

Ibihugu by’u Rwanda na Congo-Brazzavile, bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse n’Abakuru b’Ibihugu byombi, basanzwe bagenderera Ibihugu.

Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023, Denis Sassou-N’Guesso wa Congo-Brazzavile yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho yaje nyuma y’iminsi micye iki Gihugu cyemereye Abanyarwanda kujyayo batatse Visa.

Icyo gihe kandi, Denis Sassou-N’Guesso wanakiriwe na Perezida Paul Kagame, yanambitswe umudari w’ishimwe wiswe ‘Agaciro’ mu rwego rwo kumushimira ku ruhare yagize mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Umukuru w’u Rwanda kandi yatembereje mugenzi we Denis Sassou-N’Guesso mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera, ikimenyetso cyashimangiye umubano mwiza w’aba Bakuru b’Ibihugu bombi.

Umwaka ushize ubwo Perezida Kagame yambikaga umudari Sassou-N’Guesso
Yaranamuherekeje ubwo yari asoje uruzinduko rw’iminsi itatu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + fifteen =

Previous Post

Perezida w’Igihugu cyo muri Afurika akaba n’Umujenerali yagaragaye atembera n’igare

Next Post

Ni uwabo nabo bakaba abe- FPR-Inkotanyi ivuga ku baturage bisanzura kuri Kagame bakanamuca mu ijambo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ni uwabo nabo bakaba abe- FPR-Inkotanyi ivuga ku baturage bisanzura kuri Kagame bakanamuca mu ijambo

Ni uwabo nabo bakaba abe- FPR-Inkotanyi ivuga ku baturage bisanzura kuri Kagame bakanamuca mu ijambo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.