Perezida wa Repubulika ya Congo (Congo- Brazzaville), Denis Sassou-N’Guesso, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Amakuru dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, avuga ko Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakiriwe na Denis Sassou-N’Guesso, i Brazzaville.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ivuga ko “Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakiriwe na Nyakubahwa Denis Sassou-N’Guesso, Perezida wa Repubulika ya Congo, amushyikiriza ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ikomeza ivuga kandi ko muri uku kwakira Minisitiri Nduhungirehe, we na Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou-N’Guesso; banaganiriye kuri kandidatire ya Richard Mihigo ukomoka muri Congo-Brazzaville uri guhatanira kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ishami rya Afurika.
Aya matora y’Umuyobozi w’Ibiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, muri Afurika, ateganyijwe kuzaba tariki 27 z’ukwezi gutaha kwa Kanama 2024.
Nanone kandi mu biganiro byabo bombi, baganiriye “ku gukomeza guha imbaraga imikoranire isanzwe hagati y’Ibihugu byombi, ndetse n’imishinga y’ubufatanye bwabyo.”
Ibihugu by’u Rwanda na Congo-Brazzavile, bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse n’Abakuru b’Ibihugu byombi, basanzwe bagenderera Ibihugu.
Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023, Denis Sassou-N’Guesso wa Congo-Brazzavile yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho yaje nyuma y’iminsi micye iki Gihugu cyemereye Abanyarwanda kujyayo batatse Visa.
Icyo gihe kandi, Denis Sassou-N’Guesso wanakiriwe na Perezida Paul Kagame, yanambitswe umudari w’ishimwe wiswe ‘Agaciro’ mu rwego rwo kumushimira ku ruhare yagize mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika.
Umukuru w’u Rwanda kandi yatembereje mugenzi we Denis Sassou-N’Guesso mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera, ikimenyetso cyashimangiye umubano mwiza w’aba Bakuru b’Ibihugu bombi.
RADIOTV10