Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yahaye impano y’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Umushumba mushya wa Diyosezi Gatolika ya Kabale, Musenyeri Bonaventure Bosco Katusiime Gubazire.
Iyi modoka yahawe Musenyeri nk’impanyo, yashyikirijwe na Minisitiri w’Imari muri Uganda, Henry Musasizi, wari uhagarariye Perezida Museveni mu muhango wo kwimika uyu Musenyeri wabaye ku wa 03 Ukwakira 2026.
Muri uyu muhango, Gubazire yashyizweho nka Musenyeri wa gatanu wa Diyosezi ya Kabale, asimbura Musenyeri Callistus Rubaramira wari umaze imyaka 23 ayobora iyi Diyosezi.
Uyu muhango wabereye ku kibuga cya St Ignatius University Kabale, witabirwa n’ibihumbi by’Abakirisitu ndetse n’abandi bashyitsi baturutse mu Karere ka Kigezi, mu bindi bice bya Uganda ndetse no mu mahanga.
Mu bawitabiriye harimo Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Thomas Tayebwa, Perezida w’Urukiko Rukuru, Dr Flavian Zeija n’umugore we, Minisitiri w’Ubuzima Chris Baryomunsi, Minisitiri ushinzwe umutekano Jim Muhwezi, Minisitiri wungirije w’Inganda David Bahati, abanyapolitiki, Abadepite, abacuruzi n’abayobozi b’amadini.
Minisitiri Henry Musasizi yavuze ko Perezida Museveni yatanze iyi modoka nyuma yo gusuzuma imiterere y’akarere ka Kigezi, kazwiho kugira imisozi myinshi, akabona ko Toyota Land Cruiser ari imodoka ikwiye muri ako gace.
Yashimiye Kiliziya Gatolika ku mubano mwiza ifitanye na Guverinoma ya Uganda, avuga ko ubutegetsi bwa NRM buzakomeza gushyigikira Kiliziya binyuze mu mishinga igamije gufasha abaturage.
Musasizi kandi yasabye abayobozi b’amadini gukomeza gushishikariza Abakirisitu kugira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere ubukungu no kurwanya ubukene.
Mu butumwa bwa Perezida Museveni, yashimiye Musenyeri Callistus Rubaramira, ucyuye igihe, ku bikorwa by’iterambere yakoze ndetse n’umusanzu yatanze mu mibereho y’abaturage ba Kabale n’akarere ka Kigezi muri rusange.
Museveni yavuze ko Rubaramira atagize uruhare gusa mu guteza imbere ubuzima bw’umwuka bw’Abakirisitu, ahubwo ko yanagize uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Umuhango wo kwimika Musenyeri Gubazire wayobowe na Ambasaderi wa Papa muri Uganda, Arkiyepiskopi Tomasz Grysa, afatanyije na Arkiyepiskopi Lambert Bainomugisha wa Arikidiyosezi ya Mbarara.
Kuri Arkiyepiskopi Grysa, wari umaze igihe gito atangiye inshingano ze muri Uganda, bwari ubwa mbere asuye Diyosezi ya Kabale.
Abepisikopi bo muri Diyosezi zitandukanye zo muri Uganda ndetse no mu mahanga na bo bitabiriye uyu muhango.
Musenyeri Bonaventure Bosco Katusiime Gubazire asimbuye Musenyeri Callistus Rubaramira, wayoboye Diyosezi ya Kabale imyaka 23 akaba ari na we wari Musenyeri wa kane wayo.
RADIOTV10