Thursday, June 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Putin yatangaje icyemezo yafashe ku kuzahatana mu matora y’umwaka utaha

radiotv10by radiotv10
08/12/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Putin yatangaje icyemezo yafashe ku kuzahatana mu matora y’umwaka utaha
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha, agahatanira indi manda.

Putin yatangaje iki cyemezo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023, aho ibitangazamakuru mpuzamahanga byatangaje ko ntakabuza azatsindira manda ye ya gatanu ari Perezida.

Uyu mugabo w’imyaka 71 y’amavuko, naramuka atsinze amatora y’umwaka utaha, yazamara imyaka 24 ku butegetsi bw’u Burusiya, ndetse n’imyaka umunani yabaye Minisitiri w’Intebe.

Ni icyemezo kitatunguranye cyane, dore ko hari hamaze iminsi hari igisa n’ubukangurambaga mu rwego rwa Gisirikare, kigaragaza ko bashyigikiye Perezida Putin.

Perezida Putin yatangaje iki cyemezo ubwo yari ari mu muhango wo gushimira abagaragaje ubutwari mu gisirikare cy’u Burusiya.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya, byatangaje ko umusirikare wari ku ipeti rya Lieutenant Colonel Artyom Zhoga wahawe umudari wa zahabu, yasabye Perezida Putin muri uyu muhango, kuziyamamaza.

Uwo musirikare yabwiye Abanyamakuru ati “Azongera atuyobore.”

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, Dmitry Peskov yatangaje ko abantu benshi bamaze igihe basaba ko Putin yakomeza kubayobora.

Ni mu Gihe Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya umutwe wa Sena, kuri uyu wa Kane, yari yatangaje itariki y’amatora y’Umukuru w’Igihugu, ko ari tariki 17 Werurwe 2024.

Yabitangaje mu guhemba abasirikare b’indashyikirwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + five =

Previous Post

Harakekwa ikihishe inyuma y’igikorwa kigaragara nko gukora mu jisho America

Next Post

Tanzania: Nyuma y’umwuzure wasigiye benshi agahinda Perezida yatanze ubutumwa

Related Posts

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

by radiotv10
19/06/2025
0

Constant Mutamba, the former Minister of Justice in the Democratic Republic of Congo (DRC), who recently resigned amid corruption allegations,...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
19/06/2025
0

Mu bice binyuranye mu Ntara ya Kivu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa imirwano ikomeje gukaza umurego...

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

by radiotv10
19/06/2025
0

Constant Mutamba weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera muri Repubuklika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ibyaha byo kunyereza amafaranga ya...

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

by radiotv10
18/06/2025
0

Polisi ya Kenya ikomeje guhangana n’urubyiruko rw'Aba-Gen Z ruri mu myigaragambyo yakajije umurego, yatangaje ko yataye muri yombi Umupolisi warashe...

Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

by radiotv10
18/06/2025
0

Ibihugu bya Israel na Iran byongeye kurasana za misile ziremereye, ari na ko hakomeza gutangwa umuburo ku baturage ko aho...

IZIHERUKA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara
MU RWANDA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

19/06/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/06/2025
Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

19/06/2025
Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

19/06/2025
Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

19/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tanzania: Nyuma y’umwuzure wasigiye benshi agahinda Perezida yatanze ubutumwa

Tanzania: Nyuma y’umwuzure wasigiye benshi agahinda Perezida yatanze ubutumwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.