Thursday, July 23, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida Trump yagaragaje akababaro kenshi mu kwakira imirambo y’abasirikare ba America bishwe na Iran

Perezida Trump yagaragaje akababaro kenshi mu kwakira imirambo y’abasirikare ba America bishwe na Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yitabiriye umuhango, wo kwakira imibiri y’abasirikare bane ba Amerika yagaruwe mu Gihugu, baherutse kugwa mu bitero bya Iran, mu ntambara ihanganyemo n’amerika ikomeje mu Burasirazuba bwo Hagati.

Uyu muhango wabereye ku kigo cya gisirikare cya Dover Air Force Base muri Leta ya Delaware kuri uyu  wa Gatatu, uzwi nka dignified transfer,  ukorwa mu rwego rwo guha icyubahiro abasirikare bapfiriye mu kazi.

Ukaba ubaye mu gihe mu nteko ishingamategeko ya Amerika, hari kwiyongera impaka n’ukutishimira intambara ihuza Amerika, Israel na Iran.

Raporo zigaragaza ko iyi ntambara imaze gutwara imisoro y’abanyamerika isaga miliyari 37.5 z’amadolari, ikaba kandi imaze guhitana abasirikare ba Amerika 18, utaretse n’ibihumbi by’abanya – Iran bamaze kuyigwamo.

Abadepite bo mu mashyaka yombi, Abarepubulikani n’Abademokarate, batangiye kwibaza ku ntego nyakuri z’iyi ntambara, yakomeje gutuma ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bitumbagira, kandi ikaba itagaragaza ibimenyetso byo kurangira mu gihe cya vuba.

Kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2026, Perezida Trump yakomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye ku ntego Amerika ifite muri uru rugamba, nubwo zitavugwaho rumwe.

Mu muhango wabereye i Delaware, Trump yahaye icyubahiro aba basirikare baguye kurugamba, ubwo imibiri yabo yavanwaga mu ndege, itwikirije Ibendera rya Amerika, ni igikorwa kandi cyari cyitabiriwe n’bagize imiryango y’abo basirikare.

Iyi mibiri yakiriwe kuri uyu wa Gatatu

Perezida Donald Trump ari mu bagiye kuyakira

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + five =