Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

radiotv10by radiotv10
26/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
1
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump; yatangaje ko nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki Gihugu, yagabye igitero simusiga ku mutwe w’iterabwoba wiyita Leta ya Kisilamu mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria.

Ni igitero cyagabwe mu ijoro ryacyeye, nk’uko byemejwe n’Ibiro bishinzwe iby’Intambara mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ubu butumwa bwa Trump, bugira buti “Muri iri joro, nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Leta Zunze Ubumwe za America zagabye igitero cya rurangiza kandi kigamije kwica abo mu mutwe w’Iterabwoba wa ISIS mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria, bahora bibasira mu buryo bubabaje inzirakarengane z’abakirisitu, ku rwego rutigeze rubaho mu myaka yatambutse ndetse no mu binyejana.”

Muri ubu butumwa, Trump yavuze ko yakunze guha gasopo ibi byihebe abimenyesha ko “niba badahagaritse kwica abakirisitu, bazabona ingororano y’ikuzimu, none muri iri joro birabaye.”

Perezida wa US yatangaje ko muri iri joro Ibiro bishinzwe intambara byohereje ibisasu kandi byageze ku ntego yabyo, aho yavuze kandi ko “ni Leta Zunze Ubumwe za America zishobora gukora ibi.”

Ati “Ku buyobozi bwanjye, Igihugu cyacu ntikizigera giha urwaho ko Iterabwoba rya Kisilamu rikura.” Asoza ashimira Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America anakifuriza Noheli nziza ndetse no kwishimira ko ibyo byihebe byapfuye.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Harindintwari Andre says:
    4 hours ago

    Ibi bivuze iki rero kuri politics mpuzamahaga???

    Kubera ko ari president wa USA aranzura akagaba igitero muburyo runaka none Igihugu nk’uRwanda rwakwirwanaho rugamije kurengera ubusugire bwarwo ngo kuki bakoze ibi?!!!biratangaje kubona muri Africa abantu bicwa nkaho ntakirengera bagira nyamara n’ufite umutima wo kurengera abarenganywa bati ntabyerewe, intambara runaka ni wowe uzizana,ubwigegenge bwakagombye kuba ubwigegenge buri wese akirwanaho agamije guha Igihugu cye ituze n’amahoro kd binyuzeu inzira zitagira icyo zihutaza

    Reply

Leave a Reply to Harindintwari Andre Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − two =

Previous Post

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Next Post

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Related Posts

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu muhanda wa Goma-Rutshuru werecyeza muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 baguye mu gico cy’inyeshyamba za Wazalendo...

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

by radiotv10
26/12/2025
0

The President of the United States of America, Donald Trump, has confirmed that, in his capacity as Commander-in-Chief of the...

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

by radiotv10
26/12/2025
0

Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu gisirikare cy’u Burundi uherutse kurasirwa ku rugamba rwo guhangana na AFC/M23, byamenyekanye ko...

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Muri Nigeria, igisasu cyaturikiye mu musigiti uherereye mu mujyi wa Maiduguri, muri Leta ya Borno, gihitana abantu batanu, abandi 35...

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

IZIHERUKA

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando
AMAHANGA

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

by radiotv10
26/12/2025
0

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.