Tuesday, August 4, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko akurikije uko yabonye Israel Mbonyi yataramiye abantu, uyu muhanzi arenze kuba uw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni nyuma yuko Amb. Olivier Nduhungirehe abaye umwe mu bihumbi n’ibihumbi bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi ‘Icyambu’ kibaye ku nshuro ya kane.

Nubundi inyubako ya BK Arena yongeye irakubita iruzura, aho uyu muhanzi yamaze umwanya munini aririmbira abitabiriye iki gitaramo cye ku munsi wa Noheli, wibutsa abakristu Kuvuka k’Umucunguzi Yezu/ Yesu Kristu.

Nduhungirehe wari witabiriye iki gitaramo ari kumwe n’abo mu muryango we, yagize ati “Muri BK Arena yuzuye, kumara amasaha ane aririmba, gusabana n’abitabiriye igitaramo, Israel Mbonyi arenze kuba umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

Minisitiri Nduhungirehe kandi wari wanitabiriye igitaramo nk’iki cy’umwaka ushize ‘Icyambu Season III’, na bwo yari yashimye uyu muhanzi Israel Mbonyi, wongeye kugaragarizwa urukundo ruhebuje.

Icyo gihe mu butumwa Nduhungirehe yari yatanze umwaka ushize avuga kuri Israel Mbonyi, yari yagize ati “Ni umukozi w’Imana, umunyakuri, umuhanga ku rubyiniro, umuhanzi twahaweho Imana, umutaramyi utananirwa ni ubuhamya bugenda.”

Israel Mbonyi na we wahise agaragaza amarangamutima yatewe no gushimwa n’umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda, na we yari yagize ati “Mwakoze cyanye nyakubahwa, bivuze kinini kuba twari kumwe mu Cyambu Live concert III.”

Iki gitaramo cya Israel Mbonyi cy’uyu mwaka wa 2025, bivugwa ko cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10, aho nanone benshi bongeye kugaragaza ko indirimbo z’uyu muhanzi bamaze kuzimira bunguri, dore ko uko yaririmbaga bajyanaga ijambo ku rindi.

Isarel Mbonyi yongeye gusendereza ibyishimo mu Banyarwanda
Minisitiri Nduhungirehe ni umwe mu bitabiriye igitaramo cye

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =