Djibouti yakiriye Inteko Rusange ya CECAFA yabereyemo amatora ya komite nshya igaragaramo Umunyarwanda Shema Fabrice usanzwe ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.
Shema Fabrice yatorewe kuba muri komite nyobozi ari kumwe na Francis Amin Michael usanzwe ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sudan y’Epfo.
Shema yinjiye muri Cecafa nyuma y’amezi atanu atorewe kuyobora Ferwafa mu matora yabaye taliki ya 30 Kanama 2025.
Umunya-Eritrea Paulos Weldehaimanot Andemariam usanzwe ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cye , niwe watorewe kuyobora Cecafa ku mwanya atahanganaga n’undi muntu, mu gihe uwatowe nka visi perezida we ari Ali Abdi Mohamed usanzwe ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Somalia, nawe utari ufite uwo bahanganiye uwo mwanya.
Paulos yiyamamaje wenyine ku mwanya wa perezida kuko abo bari bahanganye bose bari bakuyemo kandidatire zabo.
Uwakuyemo kandidatire mbere y’uko n’inteko rusange itora itangira ni perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi General de Police Muyenge Alexandre.
Undi ni Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda , Eng Moses Hassim Magogo, wakuyemo kandidatire inteko yanatangiye ndetse ananenga iyi mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA).
Magogo yafashe iki cyemezo hahita hasigara umukandida umwe muri batatu bahataniraga umwanya wa perezida.
Mu ijambo yagejeje ku Nteko rusange ubwo yatunguranaga akuramo kandidatire , Magogo yavuze ko akarere kahungabanyijwe cyane n’ingaruka z’ivangura n’imikino ya politiki mu mupira w’amaguru, bikabangamira iterambere ry’uyu mukino muri rusange.
Yagize ati: “Ni ukuri kubabaje kubona ko muri Afurika tukiri inyuma mu iterambere ry’umupira w’amaguru, kandi imbogamizi ikomeye ari politiki dukina. Igihe twari i Juba muri Sudani y’Epfo, nahisemo kwikuramo nkareka umuvandimwe wanjye Wallace Karia akajya ku mwanya w’abari muri CAF adahanganye nanjye. Nemera ko dukomeje gutora, bizakomeza kuducamo ibice. Umuvandimwe wanjye wo mu Burundi yikuye mu matora, nanjye mfata uwo murongo. Ndizera ko bizadutwara igihe gito kandi bigatuma dukomeza imbere twunze ubumwe.”
Magogo yanagaragaje ko akarere karimo ibibazo bikomeye, agaragaza ko katarabasha kugera ku rwego rw’utundi turere.
Yagize ati: “Kuri bamwe muri twe, CECAFA ni nk’Igikombe cy’Isi cyacu, ni nk’Igikombe cya Afurika cyacu, kandi ni yo mahirwe yonyine tugira yo guhatana. Iyo urebye akarere, usanga ari ibihugu bitatu cyangwa bine byakira amarushanwa, mu gihe bimwe bitanayitabira.”
Cecafa ikunze kunengwa kudategura amarushanwa nk’ahandi.CECAFA igizwe n’ibihugu 12 ari byo: Sudani, Eritrea, Sudani y’Epfo, Djibouti, Somalia, Ethiopia, Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda n’u Burundi.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10











