Friday, July 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida wa Madagascar yagaragaje ibyo u Rwanda rwatumbagiyemo n’ikigiye gukorwa n’Igihugu cye

radiotv10by radiotv10
07/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida wa Madagascar yagaragaje ibyo u Rwanda rwatumbagiyemo n’ikigiye gukorwa n’Igihugu cye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi wa Madagascar, Andry Rajoelina; bombi bahuriza ku bikwiye gushyirwamo ingufu ngo umubano w’Ibihugu byombi urusheho gutera imbere, aho Rajoelina yagaragaje ibyo Igihugu cye kigomba kwigira ku Rwanda rwamaze kugera ku rwego ruhanitse.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mugenzi we Rajoelina kuri uyu wa Mbere tariki 07 Kanama 2023, nyuma y’amasaha macye uyu Mukuru wa Madagascar atangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Nyuma yo guhabwa ikaze mu cyubahiro kigenerwa Abakuru b’Ibihugu, Andry Rajoelina yakiriwe na Perezida Kagame mu kiganiro cyo mu muhezo.

Abakuru b’Ibihugu byombi kandi, batanze imbwirwaruhame, zagarutse ku byo bemeranyijweho, byose bigamije guteza imbere imikoranire n’umubano.

Perezida Kagame yavuze ko ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Madagascar mu mishinga itanga inyungu zihuriweho.

Yagize ati “U Rwanda rwiteguye kubyaza umusaruro inzego zitandukanye zirimo ubukerarugendo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubihinzi mu nyungu zihuriweho.

Twishimiye imikoranire y’inzego zishinzwe iterambere mu Bihugu byombi. Ubucuruzi n’ishoramari ni umusingi w’iterambere ry’ibihugu byombi. Uko Afurika irushaho gukorana ni na ko irushaho gutera imbere.”

Perezida Rajoelina usigaje amezi atatu ku butegetsi, yavuze icyo yasabye mugenzi we Perezida Paul Kagame, ndetse n’ibigiye gushyirwamo ingufu n’Ibihugu byombi.

Yagize ati “Twahisemo gukorana mu nzego zishobora gutanga inyungu zirambye hagati y’Ibihugu byombi. Icya mbere ni uguhindura imiyoborere igashingira ku iterambere rituruka mu ikoranabuhanga, icya kabiri cy’ingenzi ni uguhanga imirimo. Ibyo tugomba kubifashwa n’abikorera ku giti cyabo. Ibyo bizaterwa n’amavugurura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. U Rwanda rwo rwateye imbere muri urwo rwego. Nidukorana bizadufasha kuvugurura ubucukuzi bwo mu Gihugu cyacu.

Ikindi twavuzeho ni imiturire y’imijyi. Muzi ko umubare ugenda wiyongera. Navuganye na Perezida Kagame ko Umuyobozi w’Umujyi wa Antananalivo yaza kwigira kuri mugenzi we uyobora Umujyi wa Kigali. Ndetse na Perezida Kagame yanyemereye ko n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ashobora kujya guhugura mugenzi we ku bijyanye no kunoza isuku y’Umujyi.

Ikindi ingendo zo mu kirere na zo zigomba koroshywa hagati y’Ibihugu byombi. Nkuko mubizi bisaba amasaha atatu n’iminota 35 yo kuva Antananarivo kugera i Kigali. Ni yo mpamvu iyo ngingo na yo igomba kunozwa.”

Abakuriye Dipolomasi y’Ibihugu byombi bashyize umukono ku maserezano y’imikoranire mu nzego zitandukanye, asanga andi bashyizeho umukono mu mwaka wa 2019.

Muri uwo mwaka inzego zishinzwe iterambere mu Bihugu byombi zashyize umukono ku masezerano yo korohereza ishoramari hagati y’ibi Bihugu no gusangira ubumenyi bugamije kurushaho kunoza imikorere y’ibyo bigo.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Madagascar bagaragaje ibyo bemeranyijweho

Abakuriye Dipolomasi z’Ibihugu byombi basinye amasezerano

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Havumbuwe ibyumvikanamo inkuru nziza ku Banyafurika byerecyeye indwara ihitana benshi kurusha izindi

Next Post

Bahishuye uko umukire yabateje inzara we akaba akomeje kwinjiza agatubutse

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bahishuye uko umukire yabateje inzara we akaba akomeje kwinjiza agatubutse

Bahishuye uko umukire yabateje inzara we akaba akomeje kwinjiza agatubutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.