• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Saturday, July 4, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bahishuye uko umukire yabateje inzara we akaba akomeje kwinjiza agatubutse

radiotv10by radiotv10
08/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bahishuye uko umukire yabateje inzara we akaba akomeje kwinjiza agatubutse
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, bavuga ko igishanga bari basanzwe bakuramo amaramuko cyahawe umushoramari akagihingamo ibitabafitiye akamaro, none ngo inzara irabarembeje.

Aba baturage bari basanzwe bahinga igishanga kiri mu rugabano rw’Utugari twa Nyagasenyi na Nyakagezi, bavuga ko bagihingagamo ibijumba, n’ibindi bihingwa ngandurarugo, bakarya bagasagurira n’amasoko.

Ubu barataka inzara n’ubukene bavuga ko baterwa no kuba barambuwe iki gishanga kigahabwa umushororamari kugira ngo ajye agihingamo ibyatsi birimo nyiramunuka bimufasha gukoramo amavuta yo kwisiga.

Habakurama Jean Pierre ati “Mbere twagihingagamo ibijumba, ibigori, ibirayi n’ibindi, ariko kugeza ubu kiri mu maboko y’ubuyobozi tutamenya ngo ni umushoramari wajemo ibyo ahingamo bijya hanze ntakintu bitumariye nk’abaturage b’inaha.”

Uyu muturage akomeza agira ati “Ubu turashonje, kugira ngo umuntu abone n’imbuto y’umugozi w’ibijumba ni ukujya kuwushaka muri Ngoma.”

Ngabonziza Faustin avuga ko nta nyungu bakibona kuri ubu butaka bwari busanzwe bubafatiye runini.

Ati “Abantu bose ntibabona akazi ahangaha. Muzatubarize muti ese abaturage b’aha kugira ngo bagire inyungu kuri ubu butaka kuko babuturiye bose babunonamo akazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko bagiye kureba icyakorerwa aba baturage ariko ko iki gishanga kiri kubyazwa umusaruro ku nyungu rusange.

Ati “Imirimo ikorerwamo ni uruganda rukora amavuta ajyanwa hanze y’Igihugu, kandi rufitiye akamaro igihugu. Ariko icyo tugiye gukora ni ugukurikirana turebe ese abaturage, nibyo koko, niba ntahandi bafite ubwo nabyo turabireba tubishakire uburyo.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Perezida wa Madagascar yagaragaje ibyo u Rwanda rwatumbagiyemo n’ikigiye gukorwa n’Igihugu cye

Next Post

Ibisobanuro bishidikanywaho by’uwafatanywe igikapu cy’urumogi yiyoberanyije nk’utwaye umuzigo usanzwe

Related Posts

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
03/07/2026
0

Mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umusore yakubiswe na bagenzi be bari bamaze gusangira...

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryagaragaje impungenge “zikomeye” rifite ku kwibasirwa, gukorerwa bamwe mu banyamakuru bikorwa mu mvugo za bamwe...

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

by radiotv10
03/07/2026
0

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yasuye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira...

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Next Post
Ibisobanuro bishidikanywaho by’uwafatanywe igikapu cy’urumogi yiyoberanyije nk’utwaye umuzigo usanzwe

Ibisobanuro bishidikanywaho by’uwafatanywe igikapu cy’urumogi yiyoberanyije nk’utwaye umuzigo usanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda Hit na Ida bagiye gukora ubukwe

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.