Katalin Novak ubaye umugore wa mbere utorewe kuyobora Hungary, yahise avuga ko azashyira ingufu mu bijyanye n’amahoro ku Isi ndetse ko atifuza ko intambara yo muri Ukraine ikomeza.
Katalin Novak yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cye, aho yatowe ku majwi 137 kuri 51.
Katalin Novak abaye Perezida wa mbere w’umugore muri iki Gihugu giherere mu Burayi bwo hagati, akaba ari na we muto ubayeho dore ko afite imyaka 44 y’amavuko.
Akimara gutorwa yahise atambutsa imbwirwaruhame mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko “Ntakintu kibi nk’intambara, Abanya-Hungary bakeneye amahoro…ntituzemera ko u Burusiya bukomeza kwangiza ikindi Gihugu…ikindi kandi ndashaka guhagarara mu ruhande rw’amahoro nka Perezida.”
Katalin Novak wabaye Minisitiri w’Umuryango, ni umwe mubagize Guverinoma wagize uruhare mu guhirimbanira ishyirwaho rya politiki zinyuranye zirimo iyo kugabanya imisorondetse akaba yaragize n’uruhare mu gutegura itegeko ryemerera imiryango ikiri muto kubyara abana benshi.
RADIOTV10