Perezida wa Pologne Andrzej Duda, yavuze ko Igihugu cye cyiteguye guha u Rwanda inkunga mu buryo bwarufasha guhangana n’ibyashaka kuruhungabanyiriza umutekano warwo, by’umwihariko mu bijyanye n’uburezi mu bya gisirikare.
Perezida Andrzej Duda uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, yatangaje ibi kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gashyantare nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse no kuyobora isinywa ry’amasezerano y’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Perezida Duda yavuze ko yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku bijyanye n’umutekano n’amahoro mu karere, kandi ko Ibihugu byombi bifata izi nzego nk’inkingi za nyamwamba.
Yavuze ko nk’Igihugu cye cya Pologne kubera ibyo cyanyuzemo, gishyira imbere umutekano n’amahoro kandi ko ari na ko bimeze ku Rwanda.
Ati “Ikibabaje ni uko uyu munsi turi guhangana no kuba u Burusiya bwarateye Ukraine. Ibi kandi bigiye kumara imyaka ibiri kuva tariki 24 Gashyantare 2022 aho u Burusiya bwateye Ukraine, bikanatwibutsa ko byanabaye muri 2014 ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara yo kwigarurira Crimea.”
Yavuze ko mu myaka ibiri ishize, iyi mirwano itangiye, Pologne yakiriye impunzi zibarirwa muri za miliyoni z’Abanya-Ukraine, aho bamwe bagiye bajyanwa mu bindi Bihugu, mu gihe abandi bagiye bafashwa na Guverinoma y’iki Gihugu bahungiyemo.
Yavuze kandi ko iyi nkunga ihabwa Impunzi z’Abanya-Ukraine, banayiha Igihugu cyabo cya Ukraine, nk’uko n’ubundi babikorera Igihugu cy’inshuti cyabo.
Ati “Kandi n’igihe u Rwanda rwaba rugiye mu kaga, tuzaha ubufasha u Rwanda ndetse n’inkunga. Ni yo mpamvu twaganiriye uburezi, burimo n’uburezi mu bya gisirikare kugira ngo twizere ko u Rwanda rwifashishije urubyiruko rwarwo mu kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo, mu gihe hari igitero cyarugabwaho, ruzakomeze kuguma rwemye, kandi twizeye ko tugiye guteza imbere imikoranire yacu mu bya gisirikare.”
Perezida Paul Kagame wongeye guha ikaze mugenzi we Duda ndetse n’itsinda ry’abayobozi bazanye mu Rwanda, yavuze ko Ibihugu byombi, bisanzwe bifitanye ubucuti n’imikoranire byiza, kandi ko atari ibya vuba, ahubwo ko bimaze igihe kinini.
Ati “Guverinoma ya Pologne yagiye igira uruhare rutaziguye mu iterambere ry’Igihugu cyacu, kandi turabyishimira.”
Yatanze urugero rw’Ikigo cy’icyitegererezo cy’uburezi cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona kiri i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.
Ati “Iki kigo kiri gutanga umusanzu mwiza n’impinduka nziza mu mibereho ya benshi. Kandi ibyo ntabwo ari ibintu twakwirengagiza.”
Perezida wa Pologne, Andrzej Duda uyu munsi wanasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250, akanazunamira, biteganyijwe ko azanasura iki Kigo kiri i Kibeho.
RADIOTV10