Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida wa Pologne yizeje u Rwanda inkunga mu bya Gisikare y’ibyarufasha guhangana n’ibitero rwagabwaho

radiotv10by radiotv10
07/02/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida wa Pologne yizeje u Rwanda inkunga mu bya Gisikare y’ibyarufasha guhangana n’ibitero rwagabwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Pologne Andrzej Duda, yavuze ko Igihugu cye cyiteguye guha u Rwanda inkunga mu buryo bwarufasha guhangana n’ibyashaka kuruhungabanyiriza umutekano warwo, by’umwihariko mu bijyanye n’uburezi mu bya gisirikare.

Perezida Andrzej Duda uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, yatangaje ibi kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gashyantare nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse no kuyobora isinywa ry’amasezerano y’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Perezida Duda yavuze ko yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku bijyanye n’umutekano n’amahoro mu karere, kandi ko Ibihugu byombi bifata izi nzego nk’inkingi za nyamwamba.

Yavuze ko nk’Igihugu cye cya Pologne kubera ibyo cyanyuzemo, gishyira imbere umutekano n’amahoro kandi ko ari na ko bimeze ku Rwanda.

Ati “Ikibabaje ni uko uyu munsi turi guhangana no kuba u Burusiya bwarateye Ukraine. Ibi kandi bigiye kumara imyaka ibiri kuva tariki 24 Gashyantare 2022 aho u Burusiya bwateye Ukraine, bikanatwibutsa ko byanabaye muri 2014 ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara yo kwigarurira Crimea.”

Yavuze ko mu myaka ibiri ishize, iyi mirwano itangiye, Pologne yakiriye impunzi zibarirwa muri za miliyoni z’Abanya-Ukraine, aho bamwe bagiye bajyanwa mu bindi Bihugu, mu gihe abandi bagiye bafashwa na Guverinoma y’iki Gihugu bahungiyemo.

Yavuze kandi ko iyi nkunga ihabwa Impunzi z’Abanya-Ukraine, banayiha Igihugu cyabo cya Ukraine, nk’uko n’ubundi babikorera Igihugu cy’inshuti cyabo.

Ati “Kandi n’igihe u Rwanda rwaba rugiye mu kaga, tuzaha ubufasha u Rwanda ndetse n’inkunga. Ni yo mpamvu twaganiriye uburezi, burimo n’uburezi mu bya gisirikare kugira ngo twizere ko u Rwanda rwifashishije urubyiruko rwarwo mu kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo, mu gihe hari igitero cyarugabwaho, ruzakomeze kuguma rwemye, kandi twizeye ko tugiye guteza imbere imikoranire yacu mu bya gisirikare.”

Perezida Paul Kagame wongeye guha ikaze mugenzi we Duda ndetse n’itsinda ry’abayobozi bazanye mu Rwanda, yavuze ko Ibihugu byombi, bisanzwe bifitanye ubucuti n’imikoranire byiza, kandi ko atari ibya vuba, ahubwo ko bimaze igihe kinini.

Ati “Guverinoma ya Pologne yagiye igira uruhare rutaziguye mu iterambere ry’Igihugu cyacu, kandi turabyishimira.”

Yatanze urugero rw’Ikigo cy’icyitegererezo cy’uburezi cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona kiri i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Ati “Iki kigo kiri gutanga umusanzu mwiza n’impinduka nziza mu mibereho ya benshi. Kandi ibyo ntabwo ari ibintu twakwirengagiza.”

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda uyu munsi wanasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250, akanazunamira, biteganyijwe ko azanasura iki Kigo kiri i Kibeho.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi wa Pologne

Bagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 17 =

Previous Post

Ethiopia: Mu gihe inzara imaze guhitana 400, PM Abiy yavuze ko itaharangwa

Next Post

M23 yatanze umucyo ku cyazamuye ubwoba cyanatumye Tshisekedi atumiza inama y’igitaraganya

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yatanze umucyo ku cyazamuye ubwoba cyanatumye Tshisekedi atumiza inama y’igitaraganya

M23 yatanze umucyo ku cyazamuye ubwoba cyanatumye Tshisekedi atumiza inama y’igitaraganya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.