Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko abigaragambyaga bateye inzu ye ndetse bagatwika n’inzu ya minisitiri w’intebe.
Minisitiri w’intebe Wickremesinghe yavuze ko perezida yafashe icyemezo cyo kwegura “kugira ngo ubutegetsi buhererekane mu mahoro” kandi ahamagarira abaturage “kubahiriza amategeko”. Iri tangazo ryatanze ibyishimo n’impundu n’amashyi mu mujyi.
Umwe mu bigaragambyaga, Fiona Sirmana, wagendaga mu rugo rwa perezida, yavuze ko igihe kigeze cyo “gukuraho perezida na minisitiri w’intebe kandi tugatangiza ibihe bishya bya Sri Lanka”.
Yatangarije Reuters ati: “Mbabajwe nuko batasezeye hakiri kare kuko iyo baza kugenda hakiri kare nta bwo haba harangiri byinshi.
Ku wa gatandatu, abantu benshi bakomerekeye mu myigaragambyo umuvugizi w’ibitaro bya Colombo yabwiye AFP ko abantu batatu barimo kuvurwa ibikomere by’amasasu.