Yafashwe amaze kwambutsa amabalo 10 y’imyenda ya caguwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare yafashe uwitwa Rurangirwa Claver w’imyaka 30, afite amabaro 10 y’imyenda ya caguwa yinjije mu Rwanda ayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda anyuze mu nzira zitemewe (Panya) mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Rurangirwa yafashwe ubwo yari amaze kwinjiza mu gihugu amabaro y’imyenda, abaturage bamubona ari kuyapakira kuri moto, bahita bahamagara Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare.

Izindi Nkuru

Ati: “Polisi yahamagawe n’abaturage bavuga ko Rurangirwa yinjije mu gihugu amabaro y’imyenda ya caguwa kandi ayikuye muri Uganda, abapolisi bahise bakora ibikorwa byo kumufata bageze iwe bahasanga amabaro 10 y’imyenda ya caguwa, ariko abari bayatwaye kuri moto bahise biruka.”

“Rurangirwa akimara gufatwa yatangaje ko aya mabaro atari aye ahubwo ari ay’umuturage witwa Gad, utuye mu Murenge wa Matimba usanzwe acuruza imyenda.

SP Twizeyimana yongeye ko uyu wafashwe nawe asanzwe ari umucuruzi w’imyenda muri Rwimiyaga, kandi abaturage bakunze kuvuga ko yinjiza mu gihugu imyenda ya caguwa ayikuye muri Uganda akoresheje inzira zitemewe.

SP Twizeyimana yaburiye abaturage baturiye imipaka kureka kwinjiza mu gihugu magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe.

Yakomeje avuga ko magendu ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu kuko ibicuruzwa biba bitasoze bityo iterambere rikadindira, anibutsa ko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zahagurukiye kubafata, kandi ko ubifatiwemo ahanwa bikomeye harimo no gufungwa.

Yasoje ashimira abaturage bose bagira uruhare mu gutanga amakuru atuma abakora ibyaha bafatwa, anabasaba gukomeza gutanga amakuru kandi ku gihe.

Rurangirwa yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Rwimiyaga, ngo hakurikizwe amategeko.

Amabaro y’imyenda yafatanwe yashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro (RRA) ishami rya Kagitumba.

Itegeko ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari y’Amerika (US$5000).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru