Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Yafashwe amaze kwambutsa amabalo 10 y’imyenda ya caguwa

radiotv10by radiotv10
10/07/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Yafashwe amaze kwambutsa amabalo 10 y’imyenda ya caguwa

Yafashwe amaze kwambutsa amabalo 10 y’imyenda ya caguwa

Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare yafashe uwitwa Rurangirwa Claver w’imyaka 30, afite amabaro 10 y’imyenda ya caguwa yinjije mu Rwanda ayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda anyuze mu nzira zitemewe (Panya) mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Rurangirwa yafashwe ubwo yari amaze kwinjiza mu gihugu amabaro y’imyenda, abaturage bamubona ari kuyapakira kuri moto, bahita bahamagara Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare.

Ati: “Polisi yahamagawe n’abaturage bavuga ko Rurangirwa yinjije mu gihugu amabaro y’imyenda ya caguwa kandi ayikuye muri Uganda, abapolisi bahise bakora ibikorwa byo kumufata bageze iwe bahasanga amabaro 10 y’imyenda ya caguwa, ariko abari bayatwaye kuri moto bahise biruka.”

“Rurangirwa akimara gufatwa yatangaje ko aya mabaro atari aye ahubwo ari ay’umuturage witwa Gad, utuye mu Murenge wa Matimba usanzwe acuruza imyenda.

SP Twizeyimana yongeye ko uyu wafashwe nawe asanzwe ari umucuruzi w’imyenda muri Rwimiyaga, kandi abaturage bakunze kuvuga ko yinjiza mu gihugu imyenda ya caguwa ayikuye muri Uganda akoresheje inzira zitemewe.

SP Twizeyimana yaburiye abaturage baturiye imipaka kureka kwinjiza mu gihugu magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe.

Yakomeje avuga ko magendu ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu kuko ibicuruzwa biba bitasoze bityo iterambere rikadindira, anibutsa ko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zahagurukiye kubafata, kandi ko ubifatiwemo ahanwa bikomeye harimo no gufungwa.

Yasoje ashimira abaturage bose bagira uruhare mu gutanga amakuru atuma abakora ibyaha bafatwa, anabasaba gukomeza gutanga amakuru kandi ku gihe.

Rurangirwa yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Rwimiyaga, ngo hakurikizwe amategeko.

Amabaro y’imyenda yafatanwe yashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro (RRA) ishami rya Kagitumba.

Itegeko ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari y’Amerika (US$5000).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + nineteen =

Previous Post

Njye sinihutira guteganya intambara-P.Kagame asubiza ku bivugwa ko Tshisekedi yashoza imirwano ku Rwanda

Next Post

Perezida wa Sri Lanka yatangaje ko yeguye nyuma yo guterwa iwe n’abaturage

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Sri Lanka yatangaje ko yeguye nyuma yo guterwa iwe n’abaturage

Perezida wa Sri Lanka yatangaje ko yeguye nyuma yo guterwa iwe n’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.