Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/08/2021
in MU RWANDA
0
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda aho yaje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki ya 2 Kanama 2021 nibwo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda ahagana saa tatu.

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, Perezida Samia Suluhu Hassan yakiriwe na Dr.Vincent Biruta, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Muri uru ruzinduko, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan araganira na mugenzi we w’u Rwanda, perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan uheruka gusura igihugu cy’u Burundi kuri gahunda ye yo gusura ibihugu yahise ikomereza ku ruzinduko rw’iminsi ibiri azagirira mu Rwanda.

Bimwe mu binyamakuru bikomeye muri Tanzania na Kenya byagaragaje ko ingingo nkuru zizagarukwaho muri uru ruzinduko zirimo; kunoza amasezerano y’urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi ahanini harebwa ireme ry’ubucuruzi n’ubwikorezi, ibijyanye n’imisoro no korohereza abashoramari b’ibihugu byombi.

Umuyobozi w’ibyinjira n’ibisohoka muri Tanzania, Edward Urio yabwiye abanyamakuru ko mu biganiro bizaranga Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bazagaruka no ku buryo abacuruzi b’ibihugu byombi basangira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa byambukiranya icyambu cya Dar Es Salaam.

Image

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda

Image

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr.Vincent Biruta (Ibumoso) yakira Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan (Iburyo)

Image

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda aho yaje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + four =

Previous Post

Ibikubiye mu ruzinduko rwa perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan mu Rwanda

Next Post

Abagore batwite ndetse n’abagore bonsa bashobora gufata urukingo rw’icyorezo COVID-19

Related Posts

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
31/10/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Uko hatahuwe umukobwa ukekwaho kwihekura wabyaye umwana agahita amuta mu musarani

by radiotv10
31/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Rubavu, rwataye muri yombi umukobwa w’imyaka 18 ukekwaho kubyara umwana wari ugejeje igihe cyo...

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

by radiotv10
31/10/2025
1

Bamwe mu bo mu Mirenge ya Murama na Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko amazi aturuka mu muhanda w'amakamyo...

IZIHERUKA

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding
MU RWANDA

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
31/10/2025
0

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

31/10/2025
Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

31/10/2025
Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

31/10/2025
Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abagore batwite ndetse n’abagore bonsa bashobora gufata urukingo rw’icyorezo COVID-19

Abagore batwite ndetse n'abagore bonsa bashobora gufata urukingo rw'icyorezo COVID-19

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.