Wednesday, September 11, 2024

Perezida w’igihangange ku Isi yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, kubera ibyaha by’intambara akurikiranyweho.

Uru rukiko rwa ICC rufite icyicaro i La Haye, rwashyize hanze impapuro zita muri yombi Putin kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023.

Impapuro zo gufata Putin, zivuga ko akekwaho ibyaha birimo gukura abana mu buryo butemewe muri Ukraine mu bice bigenzurwa n’u Burusiya.

Ikirego cyo gufata Putin, kigira kiti “Hari ibihamya ko yagize uruhare agomba kubazwa ku giti cye akekwaho kugira uruhare nka gatozi.”

Uru rukiko rwa ICC kandi rwashyize hanze impapuro zo guta muri yombi umuyobozi wa komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’abana mu Biro bya Perezida w’u Burusiya, Maria Alekseyevna Lvova-Belova na we ukekwaho ibyaha nk’ibikekwa kuri Putin.

Ubusanzwe iyo uru rukiko rushyizeho impapuro zo guta muri yombi Umukuru w’Igihugu nk’uku, aba ashobora gufatwa mu gihe avuye ku butegetsi, ubutegetsi bw’Igihugu cye bukamutanga.

Nanone iyo agiye hanze mu kindi Gihugu, kiba gishobora gukorana na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ikamuta muri yombi kugira ngo ashyikirizwe uru rukiko rwa ICC.

 

Gufata Putin birashoboka?

Umunyamategeko Dr. Evode Kayitana wigisha amategeko mpuzamahanga muri kaminuza y’u Rwanda, muri Werurwe umwaka ushize 2022, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yari yavuze ko Putin ashobora kuzashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi.

Uyu munyamategeko wagarukaga ku ntambara u Burusiya bwashoje muri Ukraine, yagaragaraza ko muri iyi ntambara hari hamaze gukorwa ibyaha birimo kuvogera ikindi Gihugu [ibizwi nka Agression].

Dr. Evode Kayitana yavugaga kandi ko hamaze gukorwa icyaha cy’intambara [War crime] kigizwe n’ibikorwa byo kurasa inzu, kwica abaturage muri Ukraine byakozwe n’Igisirikare cy’u Burusiya muri Ukraine.

Yari yanavuze kandi ko biriya bikorwa bishobora kuzavamo n’ibyaha byibasira inyokomuntu “ariko kugeza ubu ibyaha by’intambara byo byarakozwe byararangiye.”

Dr. Evode Kayitana yavugaga ko nubwo bigoye ariko bishoboka ko Putin n’abo bafatanyije mu buyobozi bwe bashobora kuzisanga i La Haye muri ICC.

Icyo gihe yagize ati “Gushoboka birashoboka ntakintu kidashoboka ku Isi, gusa bisaba ko Putin ava ku butegetsi, yamara kubuvaho akurikiranwe kandi abazamusimbura bashobora kumutanga cyangwa agashiduka yagiye gutembera.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist