Nta cyumweru kirashira akoze ubukwe Umuraperi nyarwanda yahise akora igitaramo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

B-Threy uri mu baraperi bagezweho mu Rwanda, nyuma y’iminsi micye akoze ubukwe, yahise akora igitaramo yamurikiyemo umuzingo (EP) w’indirimbo ze.

Iki gitaramo yaririmbanyemo n’abandi bahanzi barimo Ice Nova, Mistaek, ET na Angel Mutoni, cyari icyo kumurika EP ya B-Threy yise ‘For life’, cyabereye mu kigo cy’Abafaransa ‘Institut Français de Kigali’ ahari hahuriye abarenga 150 bari bagiye kumva indirimbo ziri kuri EP y’uyu muraperi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda.

Izindi Nkuru

B-Threy nka nyiri igitaramo, yabimburiye abandi ku rubyiniro aha ikaze abakunzi b’umuziki, abanje kubaririmbira indirimbo ebyiri, ubundi hakurikiraho abandi baririmbyi.

Buri muhanzi mu bari batumiwe yari yahawe kuririmba indirimbo ebyiri buri wese akora iyo bwabaga ngo asusurutsa abakunzi be.

Nyuma yuko bose banyuze ku rubyiniro, B-Threy yongeye gusubira ku rubyiniro aririmbira abakunzi b’umuziki buri ndirimbo muri esheshatu zigize EP ye nshya yise For life.

B-Threy yashimiye abitabiriye iki gitaramo n’itsinda ryamufashije kugitegura, ahamya ko bimwereka ko afite abantu kandi bamukunda.

Ni igitaramo kibaye nyuma y’iminsi micye akoze ubukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu muhanzi avuga ko atigeze agorwa no gutegura ubukwe anategura igitaramo icya rimwe, kuko yari afite abamufasha mu mitegurire ya byombi.

Yagize ati “Igitaramo nacyo cyari kiri gutegurwa n’abandi, njye ngasigara ndi umuntu ugomba kugaragara hose ariko ibintu bifite ababiteguye.”

Uyu muhanzi ku rundi ruhande yashimiye umugore baherutse kurushinga ahamya ko ibyo ari kugeraho harimo n’imigisha ye.

Yakoze ubukwe mu cyumweru gishize
Yahise akora igitaramo

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru