Perezida w’Igihugu cy’i Burayi yemeye ko cyashoboraga guhagarika Jenoside ariko hakabura ubushake

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko Igihugu cye kimwe n’ibindi byo ku Mugabane w’u Burayi; bashoboraga kugira icyo bakora bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubwo yabaga, ariko ko babiteye umugongo.

Emmanuel Macron utazabasha kwitabira igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, azatanga ubutumwa buzatambuka ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024.

Izindi Nkuru

Muri iri jambo rizatambuka ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024 ku mbuga nkoranyambaga, Emmanuel Macron azemera ko “u Bufaransa bwashoboraga guhagarika Jenoside bufatanyije n’Ibihugu by’inshuti by’i Burayi ndetse n’ibyo muri Afurika, ariko ntibagize ubushake.”

Emmanuel Macron wakomeje kwemera ko Igihugu ayoboye cy’u Bufaransa cyagize uruhare mu mateka y’ibyabaye mu Rwanda, nubwo atazitabira uyu muhango wo ku ya 07 Mata, azahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné; kuko we azaba ari mu yindi gahunda yo guha icyubahiro abitanze mu ntambara ya kabiri y’Isi yose.

Mu butumwa bwe buzatambuka ku Cyumweru, ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatitsi, Emmanuel Macron hari aho agira agira ati “Umuryango Mpuzamahanga wari ufite ubushobozi bwo kugira icyo ukora ndetse n’u Bufaransa bwashoboraga guhagarika Jenoside bukoranye n’inshuti zabwo z’i Buranyi ndetse n’ibya Afurika, ariko ntibagize ubushake.”

Emmanuel Macron kandi yagendereye u Rwanda muri Gicurasi 2021, aho yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250.

Mu ijambo yavugiye ku Rwibutso amaze kurusura no gusobanurirwa amwe mu mateka yagejeje kuri Jenoside yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, Macron yavuze ko Abayirokotse ari bo bafite mu biganza byabo imbabazi baha u Bufaransa.

Perezida Macron kandi yasuye u Rwanda nyuma y’uko itsinda ry’Inzobere mu mateka, yari yahaye inshingano zo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ryari rimaze gushyira hanze Raporo yiswe Duclert yagaragaje uruhare rw’iki Gihugu mu mateka y’ibyabaye mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru