RDF muri Mozambique ikomeje gukorera abaturage ibibahindurira imibereho bituma bayishima byimazeyo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzego z’Umutekano ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zikomeje kwagura ibikorwa byo guha inkunga abaturage z’iby’ibanze bakenera, birimo ibiribwa, imbuto ndetse n’ibikoresho by’ishuri.

Ibi bikorwa by’Inzego z’umutekano z’u Rwanda bigamije kuzamura imibereho y’abaturage, bikorerwa mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

Izindi Nkuru

Izi nzego ziyemeje gukora ibi bikorwa nyuma yo kubona ko hari ibice birimo ubukene bukabije butuma abaturage batabona ibyo bakenera by’ibanze nk’imbuto yakagombye gufasha aba baturage kurwanya inzara.

Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2024, izi nzego z’u Rwanda zageneye inkunga y’ibintu binyuranye, abaturage bo mu gace k’icyaro ka Pundanhar mu Karere ka Palma, no mu bice bya Natandola, Chinda na Mbau mu Ntara ya Mocimboa da Praia.

Inkunga zatanzwe, zirimo imbuto y’ibigori, ibishyimbo n’ubunyobwa, byose bigamije gufasha aba baturage guhangana n’imibereho mibi ibugarije ituma baterwa n’inzara.

Izi nzego kandi ziboneraho kuganira n’abaturage no kubigisha uburyo bahinga mu buryo bugezweho, ndetse zikanabaha ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, ibitabo, amarati, ingwa n’amakaramu, byagiye bihabwa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’n’ayisumbuye bo mu bice byose biri mu nshingano z’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

RDF ivuga kandi ko iki gikorwa cyo gutanga ibikoresho by’ishuri kizakomereza no mu bigo by’amashuri yose yo mu Turere twa Mocimboa da Praia na Palma.

Izi nzego z’umutekano z’u Rwanda kandi, zakoze ibikorwa byo kuvura ku buntu mu bice binyuranye byo muri utu Turere, aho zibasanga mu bice batuyemo.

Abaturage bo muri ibi bice, bakomeje gushimira inzego z’umutekano z’u Rwanda, kimwe n’ubuyobozi bwa Mozambique, kuri ibi bikorwa bikomeje guhindura imibereho y’abaturage.

Maj Gen Alex Kagame uyoboye inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique anaganiriza abaturage

Inzego z’umutekano zatanze inkunga y’ibiribwa

Zinavura abaturage

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru