Hagaragajwe ibigikorerwa abafite ubwandu bwa SIDA bigaragaza ko akato bakorerwa kagihari

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bafite ubwandu bwa Virusi Itera SIDA, yavuze ko yigeze kugira amahirwe yo kujya gukora akazi hanze y’u Rwanda ariko akamuca mu myanya y’intoki kubera ubu burwayi. Ihuriro ry’abafite ubu bwandu rikavuga ko ibi bigaragaza ko bagikorerwa akato.

Umugore ukiri muto ufite ubwandu bwa Virusi Itera SIDA, wavuze ko yabuze aya mahirwe yo kujya gukora akazi kubera iki kibazo, avuga ko azi na bagenzi be bahuye n’iki gikorwa.

Izindi Nkuru

Uyu mugore ikinyamakuru The New Times cyahaye izina rya Kunda [si ryo zina ry’ukuri], ni umwe mu Banyarwanda ibihumbi 160 bari mu Ihuriro rizwi nka RPP+), ry’abantu babana n’ubwandu bwa Virusi Itera SIDA.

Ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu Rwanda, buri 3% ku bantu bakuru, aho kugeza ubu habarwa abantu 210 000 babufite barimo abenshi b’igitsinagore aho ari 3,7% mu gihe igitsinagabo ari 2,2%.

Gutangira gutanga imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, byatumye abayifite bagira ubuzima bwiza, ndetse binagira uruhare mu kugabanya akato bahabwaga, nubwo hakiri ibigaragara nk’akato, birimo amananiza bashyirirwaho mu gihe bashaka kujya gushaka akazi hanze ndetse no kujya kwiga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RPP+, Deo Mutambuka agaruka ku buhamya bwatanzwe n’uwo munyarwandakazi, yagize ati “Uwo mukobwa wavuze uburyo yabuze amahirwe y’akazi ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga nk’umwe mu banyamuryango ba RPP+, bigaragaza ko ikibazo cy’akato kitararangira.”

Yakomeje agira ati “Niba tucyumva abantu babura amahirwe yo guhabwa inguzanyo kubera uko ubuzima bwabo buhagaze, urumva ikibazo cye cyagutungura? Ariko ntekereza ko uko igihe kizagenda gishira, bizagenda bihinduka.”

Yavuze ko iki kibazo gikwiye gushakirwa umuti mu buryo bwagutse, ku buryo mu kugishakira umuti bigomba kugirwamo uruhare n’abafatranyabikorwa batandukanye yaba abo mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru