Inkuru y’akababaro mu mukino w’amagare mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Karere ka Musanze ahazwi nko mu Byangabo, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yagonze abakinnyi b’umukino w’amagare bari mu myitozo, yahise igwamo Manizabayo Etienne ukinira ikipe y’abato ya Benediction Club.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Mata 2024, ubwo abakinnyi b’amakipe atandukanye bari mu myitozo mu Karere ka Musanze basanzwe bakorera imyitozo.

Izindi Nkuru

Ubwo bari bageze ahazwi nko mu Byangabo, abakinnyi bagera muri batandatu bagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster, ari na bwo Manizabayo Etienne w’imyaka 17 yahitaga yitaba Imana, abandi bagera muri batanu barakomereka.

Aya makuru kandi yanemejwe na Munyankindi Benoît uyobora iyi kipe ya Benediction Club yapfushijie umukinnyi; wavuze ko iyi modoka yagonze abakinnyi bari mu gikundi.

Munyankindi watangaje ko uyu mukinnyi we yahise yitaba Imana, yagize ati “Ubu mu bitaro harimo batanu. Ni coaster yabinjiranye irabagonga. Ntabwo bari abanjye gusa, aba Java-Inovotec, aba Karongi, aba Musanze. Ni benshi twari kumwe.”

Iyi mpanuka y’imodoka yagonze abakinnyi bari mu myitozo, ibaye mu gihe mu mukino w’amagare mu Rwanda, hari gukinwa irushanwa ry’abato rizwi nka Rwanda Youth Racing Cup 2024, riri kubera mu bice bitandukanye by’Igihugu.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ben says:

    Iyi nkuru nizere ko Atari serie kbx byaba bibabaje byaba ari agahinda ku bakunzi b umukino w amagare muri rusange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru