Perezida w’imwe mu makipe yo mu Rwanda ari mu maboko ya RIB

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’ikipe imwe y’umupira w’amaguru yitabiriye igikombe cy’Amahoro, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no guhohotera umusifuzi.

Uwatawe muri yombi, ni David Nshimiyimana, Perezida wa The Winners FC iri mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda, wafashwe na RIB mu cyumweru twaraye dusoje, tariki 17 Gashyantare 2023.

Izindi Nkuru

Amakuru agera kuri RADIOTV10 avuga ko uyu David akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no guhohotera umusifuzi, kubera kutanyurwa n’instinzwi y’ikipe ye.

Bivugwa ko ibyo byabaye tariki 15 Gashyantare 2023 ubwo iyi kipe ye ya The Winners yatsindwaga ibitego bitanu na Etincelles FC mu mukino wabereye kuri Sitade ya Muhanda mu Karere ka Muhanga.

Nyuma y’umunsi umwe habaye uwo mukino, David yatawe muri yombi na RIB, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo y’uru rwego ya Nyamabuye muri aka Karere ka Muhanda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yemeje ifungwa ry’uyu muyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru, avuga ko ukurikiranyweho guhohotera umusifuzi.

Uyu muperezida w’Ikipe y’umupira w’amaguru, afunzwe nyuma y’abandi bo mu mupira w’amaguru baherutse gutabwa muri yombi barimo abafana ba Kiyovu Sports na bo baherutse gufungwa bazira gusagarira umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Rhadia Salma bakamutuka ibitutsi birimo n’ibikojeje isoni, ariko nyuma baza kurekurwa.

The Winners FC ni imwe mu makipe mashya muri shampiyona y’u Rwanda, aho yinjiye mu cyiciro cya kabiri cyayo mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushiz wa 2022.

Perezida w’iyi kipe yatawe muri yombi kandi nta cyumweru kirashira havuzwe ukundi gusagarirwa kw’abafana ba APR FC, batezwe n’abantu ubwo bavaga mu mupira wahuje iyi kipe na mucyeba wayo Rayon Sports wabereye i Huye, tariki 12 Gashyantare 2023, bakamenagura ibirahure by’imodoka yari ibatwaye.

Tariki 14 Gashyantare, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare muri uru rugomo.

Nshimiyimana David watawe muri yombi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru