Ruhango: Batujwe mu mudugudu ariko aho barara hateye agahinda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma batujwe mu mudugudu wa Cyeshero mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, bavuga ko nubwo batujwe ariko imibereho ntayo kuko aho barara hateye agahinda, kuko baca ibyatsi akaba ari byo barambikaho umusaya nta n’ikindi barengejeho.

Aba baturage banze guhisha RADIOTV10 imibereho igoye barimo, berekana uburiri bararaho, bugizwe n’ibyatsi biva ku muceri.

Izindi Nkuru

Mpongano Jean Baptiste yagize ati “Turyama ku micericeri, nta n’agasaso tugira turyamira, ni ibi byatsi by’imiceri byera mu gishanga, umudamu akaza akanyanyagiza hano ubundi tukabiraraho.”

Aba basigajwe inyuma n’amateka, bavuga ko bajya bumva ko iyo abandi baturage batishoboye batujwe banahabwa n’ibikoresho birimo ibyo baryamira ariko bo ntabyo bahawe.

Undi ati “Ni ugufata agasambi nkarambika ku byatsi ubundi nkaryama. Ntabwo nzi matola icyo ari cyo kuko ndi umukene ndi umumama ugaburira abana batandatu, nta sambu ngira mpinga, ni ukurya navuye guca incuro, no kurya birangora.”

Bamwe muri aba baturage bavuga ko ibyo byatsi babiryamiraho uko byakabaye kuko n’abashobora kubona agasambi ko kurenzaho ari mbarwa.

Undi ati “Umusambi se twabona icyo tuwugura? Uragura ibihumbi icumi, icyenda cyangwa birindwi, ntabwo twabona ayo mafaranga. Turaryama mayibobo rwose.”

Ikibabaje ni uko bamwe muri aba baturage bavuga ko hari gahunda yigeze kuza yiswe ‘Dusasirane’ yari igamije gufasha aba baturage kubona matela, ndetse buri wese yasabwaga gutanga ibihumbi 18 Frw ariko ko bamwe bategereje amaso agahera mu kirere.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:

    Umuntu yaguha inzu akaguha n’isaso, ubutaha azaguha n’umwenda wo kwambara kugera ku mwenda w’imbere. Ibi babyita gukabya, abantu gukura amaboko mu mpuzu bagakora byaruta. Abatara inkuru namwe mufite inshingano yo kwigisha abaturage no kubajijura cyane ariko kubibutsa ko umurunga w’iminsi ari umurimo kandi ko utayihinganye(inzara) atayishira. Murakoze utabyumva nkanjye ntantere ibuye, ni ukungurana ibitekerezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru